Rubavu : Mudugudu akurikiranyweho gutanga itegeko ryo gukubita umuturage bikamuviramo gupfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaregwa uko ari batandatu barimo Umuyobozi w'umudugudu, ubu bari mu maboko y'Ubushinjacyaha bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Uyu muyobozi w'Umudugudu wa Nyarusozi uherereye mu Kagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Busasamana, we na bariya bantu batanu bakekwaho gukubita uriya muturage tariki 19 z'ukwezi gushize kwa Gicurasi.

Icyo gihe ngo bafashe umuturage wari uvuye kwiba ibirayi, bahita bamushyikiriza Umuyobozi w'Umudugu na we ahita atanga itegeko ryo kumukubita abandi na bo baradukira barahondagura.

Bivugwa ko mu byo bamukubitaga, harimo ingufuri y'igare iba igizwe n'umugozi ukomeje cyane ndetse n'inkoni bakubitaga batababarira.

Nyoma ngo bamaze kumugira intere, Umuyobozi w'Umudugudu yageze aho ategeka ko barekera ahita ategeka ko bamujyana kwa muganga kuko yabonaga ari hagati y'urupfu n'umupfumu.

Bahise bamushyira mu ngobyi y'abarwayi bamujyana kwa muganga ariko nyuma y'iminsi micye ku itariki 23 Gicurasi yaje kwitaba Imana azize ingaruka z'izo nkoni yakubiswe.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Igika cya gatanu cy'Ingingo y' 121 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano, igira iti 'Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Mudugudu-akurikiranyweho-gutanga-itegeko-ryo-gukubita-umuturage-bikamuviramo-gupfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)