Rubavu: Perezida Kagame yakiriye Perezida Tshisekedi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana hafi saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo abakuru b'igihugu byombi bahuriye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bakomeza mu Rwanda gusura ibikorwa remezo byangijwe n'imitingito n'iruka ry'ibirunga.

Ni uruzinduko rwishimiwe ku mpande zombi, aho biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibyangijwe n'imitingito bahura bakaganira.

Itsinda ry'impuguke za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kugera mu Rwanda gutegereza abashyitsi.

Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rurasozwa n'ibiganiro by'abakuru b'igihugu bombi hanyuma bazongere bahure ku wa gatandatu aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na we azasura ibikorwa byangijwe n'iruka ry'ibirunga n'imitingito mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Biteganyijwe ko kuri uwo munsi ari bwo abayobozi b'igihugu byombi bazaganira n'itangazamakuru ndetse bashyire umukono ku masezerano y'ubufatanye bw'ibihugu byombi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)