Rubavu: Polisi yafunze abantu bane barimo abaganga batatu kubera gukoresha impapuro mpimbano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha Kigali Today aravuga ko tariki 4 Kamena 2021 nibwo Safari Olivier yafashwe saa yine n'igice z'ijoro yarengeje amasaha yo gutaha.

Nyuma yo gusabwa kujyana imodoka kuri Polisi, Safari yatangiye inzira yo gushaka ibyangombwa bigaragaza ko yari avuye kwa muganga maze akoresha abaganga birengagije amahame y'umwuga, bamuha ibyangombwa by'uko yari avuye kwa muganga.

Safari ngo yakoranye n'umukozi wa Farumasi, amuha imiti ijyanye n'itariki yafatiweho kugira ngo yemeze polisi ko yamuhohoteye.

Ubwo Safari yari amaze kubona ibyangombwa bya muganga na Farumasi, yabihaye umuvandimwe abishyira kuri Twitter asaba Polisi y'u Rwanda kurenganura umuvandimwe we, ariko hakozwe iperereza biboneka ko Safari yakoze amakosa.

Kuri sitasiyo ya Polisi aho afungiye, Safari avuga ko asaba Polisi y'u Rwanda imbabazi n'abo yakoresheje amakosa bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Jean Michel Nshimiyimana ni we wanditse urupapuro rwemeza ko Safari yari yivuje, ariko avuga ko yabisabwe n'undi muganga bakorana.

Agira ati; "Njye nasabwe na mugenzi wanjye kwandika urwandiko rw'umurwayi kubera ko nari naraye izamu. Natekereje ko we yamusuzumye, nahise ndwandika nkeka ko baza kurufata, baza mu gitondo ndimo gukora raporo ngo ntahe."

Nshimiyimana avuga ko atari azi ikigamijwe kuko yabimenye nyuma.

Mutoni Olive yatanze urupapuro rw'inyemezabuguzi bw'imiti avuga ko yakoze amakosa yo gusabwa kwandika itariki yarenze.

Ati:"Yaje ku itariki ya 5 Kamena ansaba kwandika itariki ya 4, naketse ko ashaka nko kwishyuza, ni ibintu dusabwa kenshi, gusa ubu nibwo numvise ko ari ikosa kuko rinzanye mu buyobozi."

Izi nyandiko Safari yagiye yaka binyuranyije n'amategeko ni zo yari agamije gukoresha agaragaza ko Polisi yamuhohoteye.

Ubu aho ari asaba imbabazi, akaburira n'abandi kwirinda gukora ibyaha nkana.

Yagize ati "Mpagaze hano nsaba imbabazi nakoze ibintu binyuranyije n'amategeko nkasaba imbabazi na bagenzi banjye nashyize mu makosa, ndasaba n'abandi bashobora gutekereza gukora aya makosa kuyareka, kuko nanjye nabikoze nirwanaho ngo imodoka yanjye idafungwa iminsi itanu none ndabona ari byo nabiremereje."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu bashobora gukorana n'abandi bitwaje ko bagiye guhabwa serivisi, bakaba barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bikabaviramo gukora ibyaha.

Agira ati "Uru ni urugero rukomeye, Safari yari yabeshye polisi imufashe nyuma y'amasaha yagenewe kugenda, yerekana imiti Abapolisi bumva ntibisobanutse ari yo mpamvu bamusabye kujyana imodoka kuri Polisi. Biratangaje kuba yarabyutse akajya guhimba inyandiko afashijwemo n'abaganga."

Akomeza agira ati "Abaganga bakwiye kuba bavura abantu ntibakwiye gufasha abantu guhimba inyandiko zo kwivurizaho."

CP Kabera avuga ko Polisi itabuza abantu kujya kwivuza cyangwa kugura imiti, ariko babikore kinyamwuga batagombye kubikora mu kwica amategeko.

Ati "Polisi iragenzura abantu bagenda nyuma y'amasaha niba koko bagombye kugenda. Twigeze kuvuga ko hari abakoresha inyandiko mpimbano kandi biragaragaye, ubu abafashwe barajyanwa mu bugenzacyaha bakomeze mu bucamanza."

Polisi isaba abantu bafite ibibazo bakabwira abandi ngo nibabashyirire ku mbuga nkoranyambaga kandi bidasobanutse ko bidakwiye, igasaba ko ufite ikibazo yakigaragaza agaragaza n'ibimenyetso.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yafunze-abantu-bane-barimo-abaganga-batatu-kubera-gukoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)