Rubavu: Umwarimu wabeshye ko inzu ye yasenywe n’umutingito ari mu mazi abira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y’uko uyu muryango uhuye n’ibyo byago, Ubuyobozi bw’Akarere bwawukodeshereje inzu mu gihe cy’amezi ane n’igice, kugira ngo babe bashaka ubundi buryo bwo kubaho nyuma yaho.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu, Ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko uyu muryango wasebeje ubuyobozi kandi wari usanzwe ufite indi nzu itarahiye ukodesha.

Ati ‘’Mu gukurikirana ikibazo cyabo, byaje kugaragara ko basanzwe bafite inzu imbere y’iyahiye, bakaba bayikodesha abandi bantu bakamwishyura. Ibi bikiyongeraho ko [umwalimu] asanzwe ari n’umukozi wa Leta.”

Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze bidakwiriye, uyu murezi yanditse ibaruwa asaba imbabazi, cyane ko yemera ko atari mu cyiciro cy’abakwiye kuba bafashwa na Leta.

Uyu muryango wararaga ku Biro by'Akagari ka Rukoko uvuga ko inzu yabo yasenywe n'umutingito kandi yarahiye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)