Rulindo:Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yabaga mu kizima yacaniwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, igikorwa cyabaye wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende, yavuze ko impamvu bahisemo kwibuka basura urwibutso ari ukugira ngo abakozi bakiri bato kimwe n’abandi batazi amateka ya Jenoside barusheho kuyamenya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati “Turi abacuruzi ariko ibyo ntibikuraho umusanzu wacu ku gihugu, twahisemo Kwibuka abacu bazize Jenoside dusura uru rwibutso rwa Mvuzo ndetse tunacanira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Karere ka Rulindo. Gusura urwibutso ni mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye, urabona ko umubare munini ari urubyiruko, bakwiye kwiga amateka kugira ngo bazayigishe n’abandi kandi ibi bizabafasha mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Aba bakozi ba Jibu bari kumwe na Kudzai Munyavi ukomoka muri Zimbabwe ushinzwe ibiro by’icungamari muri Jibu mu bihugu ikoreramo byose, wasuye ku nshuro ye ya mbere urwibutso rwa Jenoside. Yavuze ko ibyo yiboneye biteye agahinda, asaba abapfobya n’abahakana Jenoside ko bakwiye kuza kwirebera ukuri aho gupfa kuvuga.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nasura Urwibutso rwa Jenoside ariko binkoze ku mutima kuko biteye agahinda, najyaga mbireba kuri internet ariko iyo uhigereye nibwo ubona ko ubumuntu bwari ntabwo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye kuza bakirebera ukuri aho kuvuga ibyo biboneye."

Aba bakozi ba Jibu banacaniye imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatoranyijwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho buri muryango wahawe igikoresho gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba gifite amatara ane.

Ugirimbabazi Theresia utuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bahawe ibyo bikoresho.

Ati “Natahaga nitura hasi kubera hatabonaga, kuva Jenoside yarangira nabaga mu kizima abandi bagacana njyewe ngakoresha agatadowa ariko rwose ndishimye cyane kuko ubu sinzongera kuba ahantu hatabona, Imana ni yo yonyine izi ukuntu nishimye”.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, asanga ari iby’agaciro kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe umuriro, ahamya ko bibongerera ikizere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yanashimiye ubuyobozi bwa Jibu kuba bwaratekereje igikorwa cyiza cyo gucanira imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imirasire y’izuba.

Urwibutso rwa Jeonside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y’abagera ku 6 700.

Imiryango 40 itishoboye y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanye n'ikizima bigizwemo uruhare na Jibu Rwanda
Abahawe imirasire y'izuba bahuriza ku kuba bagorwaga no kuba ahantu hatabona
Ugirimbabazi Theresia yashimywe Jibu Rwanda yabafashije kubona uburyo bwo gucana
Abakozi ba Jibu bashyize indabo ku rwibutso rwa Mvuzo banunamira inzirakarengane zihashyinguwe
Abakozi ba Jibu basuye uru rwibutso mu rwego rwo kwiga amateka y'ibyabaye mu Rwanda
Abayobozi n'abakozi ba Jibu bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo ku rwibutso rwa Mvuzo
Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n'abadaterwa ubwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa JIBU mu Rwanda, Darlington Kabatende yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kwongera kwiga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)