Ruracyageretse hagati y'amakipe arwanira kutamanuka, Mukura yiyongereye amahirwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kjuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwaga imikino y'umunsi wa gatandatu ku makipe umunani arwanira kutamanuka, aho kugeza ubu ikipe ya AS Muhanga yo yamaze kumanuka bidasubirwaho.

Ikipe ya Mukura VS ni imwe mu makipe yari afite ibyago byinshi byo kumanuka, gusa yaje kwitwara neza itsindira Gorilla i Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Williams Opoku, bituma Gorilla isigara ahabi.

Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo
Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo

Uru rugamba ruzasozwa ku wa mbere tariki 28/06, aho ikipe ya Mukura VS izaba ihura na AS Muhanga yamaze kumanuka, mu gihe Sunrise na Gorilla nazo zitarizera kuguma mu cyiciro cya mbere zizihurira, izatsindwa ikaba ishobora guhuta ikurikira AS Muhanga.

Uko imikino y'uyu munsi yagenze

Sunrise FC 5-1 Musanze FC
SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Gorilla FC 0-1 Mukura VS




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)