Rusesabagina ni imfungwa nk’abandi bose - RCS -

webrwanda
0

Rusesabagina Paul, akurikiranywe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’Ikinyamakuru The New York Times, batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko muri rusange abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko.

Ati “Imfungwa zose imbere y’amategeko zirangana, kandi uwo Rusesabagina ni umwe mu mfungwa nk’abandi bose […] kubera iki nk’Abanyamakuru b’abanyamwuga, Rusesabagina mumufata nk’igihangange mubizi neza ibyo yakoreye abaturage bene wacu b’i Nyabimata? Yishe abantu ariko [….] mu itangazamakuru murashaka kumugira icyamamare.”

Yakomeje agira ati “Sinashakaga kumuvugaho nk’umuntu ariko Rusesabagina ameze neza, arivuza n’ubushize mu itangazamakuru bavuze ngo ntabwo agera kwa muganga ngo arapfuye ariko twebwe tumubona umunsi ku munsi ameze neza.”

SSP Uwera yavuze ko haba mu buryo bwo kugira ubuzima, Rusesabagina afite ubuzima buzira umuze, ndetse asa neza ugereranyije n’uko yaje ameze.

Ati “Arasa neza nkurikije uko namubonye aza nkamubona mu itangazamakuru kuri televiziyo. N’ubundi ni mwe mwamugaragaje, uko yari ameze ubu yabaye umuntu muzima kurushaho. Icyo nababwira ni uko ari imfungwa kimwe n’abandi kandi tumufata kimwe n’abandi.”

Yongeyeho ati “Wenda ni mwe mwambwira impamvu mushaka ko Rusesabagina agira umwihariko kandi ari umufungwa kimwe n’abandi bafungwa b’u Rwanda. Ko ntarumva mu bandi ibihumbi mirongo bafunzwe mutubaza uko bafunzwe?”

Umuvugizi wa RCS yavuze ko Rusesabagina yitaweho neza nk’izindi mfungwa zose, kandi ko iyo hari icyo akeneye agihabwa.

Ati “Mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze! Ni ugusakuza nyine. Basakuze nta kibazo ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi. Ararya nk’abandi, iyo akeneye umuganga aramubona, nta na kimwe tumuhezaho.”

RCS ntikorera mu bwiru

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Amagereza mu Rwanda, RCS, igaragaza ko kugeza uyu munsi tariki 8 Kamena 2021, abantu bafungiye cyangwa bari kugororerwa muri gereza zose zo mu Rwanda ari 78 759.

Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, abafungwa n’abagororwa barasurwaga, ndetse n’ubundi burenganzira bemererwa n’itegeko bukubahirizwa. Muri rusange abafungiye muri izo gereza barya kimwe, bahabwa uburenganzira ku buvuzi mbese bafatwa kimwe.

SSP Uwera yavuze ko RCS atari ikirwa ku buryo ibyo ikora bikorwa mu bwiru kuko hari izindi nzego zibagenzura umunsi ku munsi.

Ati “Hari Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, idukurikirana umunsi ku munsi, izo ni inzego leta yashyizeho zireberera ibyo twe dukora, hari kandi na Komisiyo ya Sena bose baraza bakadusura, bakareba bakagera n’aho dutekera bakareba niba koko isuku yubahirizwa ndetse burya n’ab’intege nke bafite ifunguro ribateganyirijwe, abarwaye indwara zidakira, byose hari ingengo y’imari iba ibigenewe.”

RCS itangaza ko nko muri ibi bihe bya Covid-19, abagororwa cyangwa abafunzwe bashyiriweho uburyo bufasha abo mu miryango yabo aho bifashisha ikoranabuhanga rya Mobile Money na Airtel Money boherereza ababo amafaranga bashobora kwifashisha mu buryo butandukanye.

RCS yavuze ko Rusesabagina ari nk'abandi bafungwa kandi ahabwa ibiteganywa n'amategeko byose



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)