Amakuru y'uko hari Abanyarusizi bambutse bakajya gukorera mu Mujyi wa Bukavu yumvikanye mu minsi yashize aho byavugwaga ko Akarere kabananije kubera guhanika imisoro.
Kugeza muri Weruwe uyu mwaka, Akarere ka Rusizi kabaruraga abaturage bako bagera ku 120 bacururiza muri Congo mu buryo buzwi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ko bagiye bajyayo ku mpamvu no mu bihe bitandukanye.
Hari abagiyeyo hagati ya 2012 na 2016 ubwo u Rwanda rwazamuraga imisoro ku myenda ya caguwa, bahisemo kujya kuyicururiza muri Congo [aho icuruzwa ku musoro muto ugereranyije no mu Rwanda], mu 2015 hatangira gukoreshwa utumashini dutanga inyemezabuguzi (EBM) nk'uburyo bushya bwari buje batari bamenyereye no mu bihe bya Covid-19 ubwo Umujyi wa Rusizi wamaraga igihe imipaka iwuhuza na Congo ifunzwe.
Kayumba yavuze ko kuba aba bacuruzi baragiye gucururiza mu kindi gihugu bifite ishingiro kuko hari abagiye bakurikiye abakiliya babo batari bakibona uko binjira mu Rwanda.
Yagize ati 'Turazi ko isoko ari aho umuguzi ahurira n'umucuruzi, iyo umuguzi ataboneka ku kigero gishimishije byanze bikunze umucuruzi atekereza kuba yakwimuka ajya ahantu azamubona.'
No mu bihe bisanzwe ngo Abanyecongo ni bo baba bafite ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi bityo gucuruza byinshi mu gihe gito no kunguka bikaba byashoboka. Nibyo byatumye bajya gukorera muri Congo nk'uko Kayumba akomeza abisobanura.
Yanyomoje iby'uko bajyanywe n'imisoro ihanitse muri Rusizi kuko nta mpinduka zigeze zibaho mu yo Akarere gafite mu nshingano kwakira.
Ati 'Umucuruzi w'i Rusizi umusoro asabwa ni ipatanti, ikaba iri hagati y'ibihumbi 60 na 120 by'amafaranga y'u Rwanda ku mwaka bitewe n'uko ubucuruzi bwe buhagaze. Andi mafaranga ni ay'isuku. Buri mucuruzi yishyura ibihumbi bitatu cyangwa bitanu bitewe n'aho umuntu acururiza, ubaze wasanga ari nk'ibihumbi 50 cyangwa 60 ku mwaka.'
'Tubare ko umuntu atanga ipatanti y'ibihumbi 60 kongeraho 60 y'isuku akaba ibihumbi 120 ku mwaka. Simbona ko ayo ari amafaranga wakwita imisoro yatuma abacuruzi bahunga cyane ko iyo turebye muri Congo basora arenze ayo.'
Umuyobozi w'abikorera mu Karere ka Rusizi, Rugamba Theophile, na we yahamije ko nta mpinduka zabayeho mu misoro ahubwo ko ari abakiliya bagiye bakurikiye i Bukavu, ibi bikaba bifitanye isano n'ingaruka za Covid-19.
Ati 'Byatewe n'uko abaguzi bagabanutse kubera ko Abanyecongo binjiraga mu Rwanda babaye bake ku bw'ifungwa ry'imipaka ryamaze igihe kirekire. Bimwe mu bicuruzwa bize uburyo babikura mu bindi bihugu tujya gufungura Abanyarusizi basanga abakiliya babo baragiye ahandi. Niko kugenda babakurikiye.'
Yavuze ko Covid-19 yahungabanyije ubucuruzi ku buryo bugaragara muri aka karere kandi ko n'ibyo by'uko hari abagiye gukorera ahandi ari ingaruka zayo.
Nibura mu Mujyi wa Rusizi habarurwa abacuruzi basaga 3200 biyandikishije bafite na nimero iranga umusoreshwa. Ubuyobozi buvuga ko bugiye kongera kubarura abagiye hakurikijwe igihe buri wese yagendeye kuko ari bwo hahita hamenyekana n'icyamujyanye.