Ku gicamunsi cyo ku wa 15 Kamena 2021, nibwo aya mahano yabereye muri iri shuri ryo mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara mu Murenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro.
Bivugwa ko ahagana saa munani z’amanywa ubwo uyu mwarimukazi yasabaga abanyeshuri kwicara bagakurikira amasomo ariko uyu munyeshuri w’imyaka 15 arabyanga ari nabwo yahise aca inyuma ya mwarimu aramuhirika, undi yikubita ku ntebe.
Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove nyuma aza koherezwa ku Bitaro bikuru bya Murunda muri aka karere ka Rutsiro.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu munyeshuri afite imyaka 15 y’amavuko ariko akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bitewe n’uko ari mu bagaruwe mu ishuri nyuma y’uko yari amaze igihe yararivuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko bakimara kumenya ibyabaye bagiye kuri iri shuri nk’abayobozi b’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano kuganiriza abanyeshuri n’abarimu ku myitwarire.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mwenedata yagize ati “Yamuhutaje agwa ku ntebe kubera ko yari atwite bimuviramo kumererwa nabi, icyakurikiyeho ni uko inzego z’umutekano twagiyeyo tuganira nabo tubibutsa ko bakwiye kwitwara neza mu ishuri.”
Yakomeje agira ati “Twababwiye ko iyo myitwarire idakwiriye ku munyeshuri cyangwa undi wese. Ubu ni n’ubutumwa twahaye ababyeyi babo, burya kurera ntabwo byoroshye bisaba guhozaho.”
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo gukurikirana abana babo bakabatoza imyitwarire myiza ikwiye kubaranga buri munsi.
Ati “Ikigaragara, icya mbere tuba dusaba ababyeyi ko bashyira imbaraga mu gukurikirana imyitwarire yabo ya buri munsi. Icyo navuga ni uko kurera ni umurimo ukomeye usaba ubufatanye, ababyeyi, abarezi muri rusange, ibibazo nk’ibyo birashoboka ko abantu bahura.”
Uyu mubyeyi wahutajwe yari akuriwe gusa amakuru avuga ko aho yajyanywe kwa muganga ari kugenda amererwa neza naho umunyeshuri we kuri ubu ari mu maboko ya polisi akaba ari kuganirizwa hanatekerezwa uko yasubizwa mu ishuri cyangwa akajyanwa kugororwa.