Rwamagana: Abasagariye Gitifu bakamumenaho indobo y'urwagwa batawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore n'umugabo bo mu Mudugudu wa Rujambara mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, bamennye indobo y'urwagwa kuri Gitifu w'Akagari ubwo yabasangaga barucururiza mu rugo, batawe muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabisindu, Habineza Claude yahuye n'iri sanganya ku wa Kane tariki 24 Kamena ubwo we na bamwe mu bayobozi b'Imidugudu bajyaga kureba ko muri ruriya rugo hacururizwa inzoga.

Bageze muri ruriya rugo rwo mu Mudugudu wa Rujambara, basanze bari gucuruza urwagwa ndetse abanywi bari kwica akanyota ubundi umugabo wa ruriya rugo aramufata maze umugore na we amumena urwagwa kuri uriya Gitifu w'akagari.

Muhoza Théogène uyobora Umurenge wa Musha, 'Bari mu nama hanyuma bamenya amakuru y'ahantu abantu banywera inzoga, Gitifu ajyana na bamwe mu bakuru b'imidugudu. Mu gihe yabazaga impamvu bacuruza inzoga, umugabo yaramusatiriye aramufata umugore amumenaho indobo y'urwagwa.'

Uyu muyobozi avuga ko abari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ni ko guhita bashyirikiriza inzego z'umutekano uriya mugore.

Naho umugabo wahise atangira gushakishwa n'inzego zirimo DASSO, yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucikira mu Karere ka Gatsibo.

Muhoza Théogène asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kandi ufashwe yayarenzeho akirinda kurwanya inzego.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/26/rwamagana-abasagariye-gitifu-bakamumenaho-indobo-yurwagwa-batawe-muri-yombi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)