Rwamagana: Guverineri Gasana yavuze urutegereje abaturage bamennye inzoga kuri Gitifu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama yagiranye n’abaturage bake bo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Iyi nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nyuma y’iminsi ibiri umugore n’umugabo bo mu Mudugudu wa Rujumbura mu Kagari ka Nyabisindu, bafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari bakamumenaho inzoga ubwo yasangaga urugo rwabo baruhinduye akabari banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Habineza Jean Claude, yasobanuye ko ubwo yari mu igenzura ry’uko abaturage bari gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bageze ku rugo rw’aba baturage bakumva harimo urusaku.

Mu gukurikirana no kumenya ibyabaye basanze hariyo abantu benshi bari kuhanywera inzoga, babonye abayobozi bamwe bariruka hasigara batatu hamwe na ba nyir’urugo.

Uyu muyobozi yavuze ko yabwiye abo baturage ko ibyo bakoze atari byo maze agiye kwegera iyo nzoga umugabo amufata amaboko umugore amumenaho inzoga yose bacuruzaga bamubwira ko amazi ahenze.

Ngo uwabikoze yahise atoroka basigarana umugore.

Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari ka Nyabisindu banenze bagenzi babo bamennye inzoga ku muyobozi, babasabira kubahana by’intangarugero.

Hitamungu Paul ufite imyaka 73 yavuze ko ibyakozwe bibagayisha bose muri rusange akaba ari na yo mpamvu bakwiriye guhanwa by’intangarugero.

Ati “Uriya muntu yararengereye mu buryo azi, sindabona umuntu wandagaza ubuyobozi atya, bariya bantu twabasabira igihano kibakwiye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko ari na yo mpamvu n’aba baturage bazahanirwa amakosa bakoze.

Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko, buri munyarwanda wese agomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza uko yakabaye, iyo ukoze ibinyuranyije na byo urabihanirwa.”

Guverineri Gasana yagaye aba baturage bahohoteye umuyobozi, ababwira ko iyo utesheje agaciro uyobora Akagari uba utesheje agaciro Leta.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko
Inama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)