Uyu mugabo yitwa Habimana Alphonse aho iki cyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Bicaca mu Kagari ka Bicaca mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntwali Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatemye umugore we tariki ya 20 Kamena 2021 amutema amaboko no mu maso nyuma yo kumara igihe bafitanye amakimbirane.
Yagize “Uwo mugabo yatemye umugore we tariki ya 20 Kamena, icyo bapfa ni uko bari bafitanye amakimbirane yo mu rugo ashingiye ku mutungo aho uyu mugabo yashinjaga umugore we ko agira amafaranga ariko ntayagireho uburenganzira.”
Yakomeje avuga ko mu makuru bakuye mu baturanyi ari uko uyu mugabo yari yaraguze umuhoro baza kuwuhisha ngo kuko babonaga azawukoresha mu bintu bibi.
Yasobanuye ko nyuma ngo yaje kugura undi hanyuma tariki 20 Kamena 2021 ngo ubwo yatemaga umugore we yabanje gushuka umwana wabo amutuma ku muhanda arangije atema nyina ahitamo guhita ahunga.
Uyu mwana ageze mu rugo ngo yahise abona ibyo nyina yakorewe aratabaza ubuyobozi buraza bumugeza kwa muganga arakurikiranwa kuri ubu akaba ngo atangiye koroherwa.
Gitifu Ntwali yasabye imiryango koroherana ikirinda kwihanira, uwumvise yahohotewe akegera ubuyobozi bukamufasha guhana uwamuhohoteye aho kwihanira.
Si ubwa mbere muri uyu murenge haboneka umugabo utema umugore we kuko mu mwaka wa 2018 nabwo habonetse umugabo wishe umugore we amukatamo ibice bimwe abita mu mazi, ibindi ajya kubijugunya mu bwiherero.