Rwamagana : Umupadiri yatawe muri yombi akekwaho ibifitanye isano n'ubujura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mupadiri afunze aho akekwaho ubufatanyacyaha mu bujura.

Dr Murangira avuga ko nubwo iperereza rigikomeje ariko Padiri Ingabire akekwaho gufasha abajura mu guhisha amafaranga biba.

The New Times ivuga abaturage bo muri kariya gace bavuze ko mu mpera z'icyumweru gishize hari abandi bantu batawe muri yombi bakekwaho ubujura barimo uwo mu muryango wa Padiri wafashwe ahishe amafaranga menshi.

Dr Murangira yavuze ko iperereza rigikomeke kugira ngo hakusanywe amakuru kuri biriya byaha bikekwa kuri padiri.

Icyo Itegeko riteganya

Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano

Ingingo ya 247 : Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

Umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy'ubugome, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000FRW).

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umupadiri-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibifitanye-isano-n-ubujura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)