Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 14 kikaba cyarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri uyu murenge.
Iyi mibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibonetse nyuma y’aho abatuye muri ako gace bagiye bagaragaza ko hiciwe abantu ariko ntibihabwe agaciro.
Iki gikorwa cyarangiye hatari habasha kumenyekana umubare nyawo w’imibiri y’abazize jenoside bajugunywe muri iki cyobo bitewe n’uko iyagaragaye yari yarangiritse mu buryo bukomeye.
Abarokotse Jenoside babwiye IGIHE ko bishimiye ko babonye imibiri y’ababo gusa baboneraho gusaba abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Umupfasoni Anitha yavuze ko mu 1994 hafi y’umurenge wa Rwezamenyo no kuri Sitasiyo ya Polisi hiciwe abatutsi benshi bitewe n’uko hari bariyeri nyinshi.
Ati “ Hano Rwezamenyo hari bariyeri nyinshi, ntabwo warengaga iminota ibiri utarenze bariyeri. Hano ku Murenge wa Rwezamenyo na hano kuri burigade hari bariyeri, no kuri uyu muhanda zigiye zikurikiranye ndetse n’aha kuri Union Bar, ubwo rero nta gushidikanya iyo twumvise ko hari imibiri dushira agahinda.”
Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo we yabwiye IGIHE ko hagaragaye amasasu muri iki cyobo n’imibiri myinshi n’ubwo yirinze gutangaza umubare w’iyabonetse bitewe n’uko iyagaragaye yari yangiritse cyane.
Yashimangiye ko iyi gahunda izakomereza mu bindi bice by’uyu murenge aho bahawe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside.