Rwiyemezamirimo ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikirwa isoko yatsindiye muri Kaminuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu rwiyemezamirimo yatsindiye isoko binyuze mu ipiganwa ryakoreshejwe n’umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza kuko aribo bafite uburenganzira bwo gutanga isoko ry’ubatekera.

Nyuma yo kuryegukana yiteguye imirimo yose ayirangije aza gutangira akazi ariko atungurwa no guhagarikirwa ku marembo ya kaminuza, ubuyobozi bwayo buvuga ko atemerewe gutekera abanyeshuri.

Mu kiganiro yagiranya na Radio 1, Cyiza Habat yavuze ko yari yamaze kwitegura aje gutangira akazi atungurwa no gusubizwa inyuma.

Ati “Twazindutse mu gitondo cya kare kuko twagombaga gutangira dutanga amafunguro ya mu gitondo, tuhageze dutungurwa n’uko abacunga umutekano batubwiye ko tutagomba kwinjira ari ko ubuyobozi bwavuze.”

Yakomeje avuga ko yari yamaze kugura ibikoresho byose n’ibiribwa ubu bikaba byatangiye kwangirika akaba yibaza uzamukiza icyo gihombo.

Ati “Ibintu byose sinzi icyo ndi bubikoreshe, ibyinshi byatangiye kwangirika ubu byanyobeye ariko ndasaba inzego zose zishinzwe kurenganura abantu ko nanjye narenganurwa.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko abanyeshuri koko ari bo bashinzwe gutanga isoko ry’ubatekera ariko bubahiriza amabwiriza, avuga ko uwahawe isoko ahabwa amasezerano y’umwaka umwe ashobora kuvugururwa inshuro ebyiri hatongeye kubaho ipiganwa mu gihe serivisi ze zaba zishimwe.

Ubuyobozi bukaba buvuga ko iyi ngingo ari yo itarubahirijwe ubwo batangaga isoko rishya, kuko abanyeshuri badatanga impamvu nyayo yatumye baka uwabatekeraga isoko ndetse ntibahe n’ubuyobozi amakuru.

Umuryango w’abanyeshuri uvuga ko utazi impamvu bahagaritse uwatsindiye isoko kandi baranenze uwabatekeraga mbere ndetse n’amakuru yo gutanga isoko bakaba barayabamenyesheje.

“Ibijyanye no gutanga amasoko biri mu nshingano zacu kandi uwatsindiye isoko twaramuberetse, by’umwihariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri umunsi dutanga ibaruwa twarayimweretse. Hari uwatsindiye isoko twese twari tubizi ndetse n’amasezerano tugomba kumuha twayavuganyeho.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri bakomeje kwitana ba mwana, mu gihe Cyiza ibyo yaguze biri kwangirika ndetse n’abakozi yari yahaye akazi bari kukamwishyuza.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwanze isoko ryatanzwe n'umuryango w'abanyeshuri k'ugomba kubatekera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)