Saa 13:14' Perezida Tshisekedi yakiriye Kagame i Goma nanone bajyana mu modoka imwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaaha ya saa 13:14' ni bwo Perezida Kagame yari ageze ku muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wa Goma aho yakiriwe na mugenzi we Felix Tshisekedi na we wari wamwakiriye ejo hashize.

Nk'uko byagenze ejo ubwo Perezida Kagame Paul yakiraga mugenzi we Tshisekedi bakajyana mu modoka, uyu munsi na bwo ni ko byagenze aho Perezida Felix Tshisekedi akimara kwakira mugenzi we Paul Kagame bahise bagenda mu modoka imwe bahita berecyeza i Goma.

Ni ikimenyetso cy'ubushuti bw'aba bakuru b'Ibihugu by'ibituranyi byigeze kugira umubano urimo agatotso ariko ubu bikaba bibanye neza.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi Felix Tshisekedi bahita basura bimwe mu bikorwa byangijwe n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo ubundi bakaza gutambutsa imbwirwaruhame zigenewe abaturage b'ibihugu byombi.

Nyuma y'ijambo ry'abakuru b'Ibihugu, haraba ikiganiro n'Abanyamakuru bo ku mpande zombi ndetse n'ibitangazamakuru mpuzamahanga byifuza kumva ibitangazwa n'aba bakuru b'Ibihugu bakomeje kugaragaraza imikoranire myiza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Saa-13-14-Perezida-Tshisekedi-yakiriye-Kagame-i-Goma-nanone-bajyana-mu-modoka-imwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)