Saa 13:54' P.Kagame yakiriye Tshisekedi amutwara mu mudoka bajya kuganira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaha ya saa 13:54 ni bwo Perezida Kagame Paul yakiriye mugenzi we Félix Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na DRC mu Karere ka Rubavu.

Akimara kumwakira, Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi bahise binjira mu modoka imwe aho Perezida Kagame yamujyanye mu Karere ka Rubavu aho bagiye kureba zimwe mu ngaruka z'iruka rya Nyiragongo.

Uru ruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi mu Rwanda rubaye nyuma y'umwaka n'amezi atatu avuye mu Rwanda kuko yaherukaga ku butaka bw'u Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo abakuru b'Ibihugu bane bahuriraga i Gatuna/Katuna ku mupaka w'u Rwanda na Uganda mu gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y'u Rwanda na Uganda.

Perezida Félix Tshisekedi wakiriwe na mugenzi Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu na we azamwakira i Goma muri DRC aho biteganyijwe ko aba bakuru bombi na bwo bazasura bimwe mu bikorwa byangijwe n'iruka ry'ikirunga ku ruhande rwa DRC.

Kuri uyu wa Gatanu, abakuru b'Ibihugu byombi baragirana ibiganiro bya bombi bigaruka ku gukomeza guha imbaraga umubano mwiza w'ibihugu byombi.

Perezida Félix Tshisekedi kuva yatorwa, umubano w'Igihugu cye n'u Rwanda warushijeho kuba mwiza aho mugenzi we Perezida Kagame yanagiye abigarukaho anamushimira umuhate afite mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere irimo na FDLR ihungabanya uw'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Saa-13-54-P-Kagame-yakiriye-Tshisekedi-amutwara-mu-mudoka-bajya-kuganira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)