Sadate yatakambiye Imana ngo itabare Kwizera uri mu gihome kubera ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

Mu butumwa RIB yandikiye umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari uyibajije ku ifungwa ry'uyu munyezamu,yagize iti "Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.''

Bwana Sadate Munyakazi ari mu bababajwe n'iki cyaha uyu munyezamu yakoze bituma asaba Imana gutabara Kwizera Olivier.

Yagize ati"Nyagasani ni wowe Nyirimpuhwe, Nyagasani ni wowe Nyiribisingizo,
Nyagasani ni wowe Nyirimbabazi zihebuje, Nyagasani worohereze uyu muvandimwe Umugirire ubuntu n'imbabazi zawe maze umukure ahakomeye kandi umubere Umuyobozi mu nzira ze zose."

Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari kumwe n'ikipe ya Rayon Sports, kubera ko nyuma y'umukino usoza itsinda B rya shampiyona banganyijemo na Gasogi Unite 1-1 tariki ya 17 Gicurasi, yajyanye n'abandi mu mwiherero ararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe agarutse yangirwa kwinjira atipimishije yisubirira hanze.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadate-yatakambiye-imana-ngo-itabare-kwizera-uri-mu-gihome-kubera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)