Sainte Famille : Abanyeshuri 20 bigaragambije kuko bagiye gusoza 'Tronc-Commun' birukanywe burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo aba banyeshuri bakoraga igisa no kwigaragambya bishimira ko bategereje gukora ikizamini cya Leta kugira ngo bajye mu mwaka wa Kane maze bagatera amabuye menshi mu kirere amwe akagwa ku mabati y'amashuri.

Ni nako kandi abandi banyeshuri basohokaga mu mashuri barashungera ku buryo byaje no kuviramo umwe muri bo gukomereka.

Uru rugomo rw'aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n'imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yahamije iby'aya makuru avuga ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n'umwe wakomeretse gusa ahakana ko ibyabaye ari imyigaragambyo.

Ati 'Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw'abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by'umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n'abandi bari basohotse.'

Ngabonziza yavuze ko aba banyeshuri bahanishijwe kwirukanwa ku ishuri ndetse bategekwa gusana ibyangijwe byose.

Yagize ati 'Ibihano twabahaye birimo gusana buri cyose cyangiritse, icya kabiri abanyeshuri bari inyuma y'ibi ntibongera gusubira kugaruka kuri iri shuri.'

Yongeyeho ko abayobozi b'iri shuri ndetse n'abarimu bakwiye kwita ku myitwarire y'abanyeshuri biga muri icyo kigo.

Bikomeje kugaragara ko ikibazo cy'imyitwarire igayitse y'abanyeshuri kimaze gufata indi ntera bityo ko hakwiye gushyirwamo imbaraga zose.

Ibi byabaye nyuma y'aho ku ishuri ribanza ry'Umucyo mu Karere ka Rutsiro nabwo umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza asagariye umwarimu wari ufite inda nkuru akamuhirika hasi maze agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Sainte-Famille-Abanyeshuri-20-bigaragambije-kuko-bagiye-gusoza-Tronc-Commun-birukanywe-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)