Nyuma yo kubyarira Weasel umwana wa mbere umwaka ushize, Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011 umaze igihe ari mu rukundo n'uyu muhanzi, biravugwa ko ubu amutwitiye inda ya kabiri.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Blizz, cyatangaje ko mu minsi mike uyu mukobwa azaba yibarutse umwana we wa kabiri.
Ndetse gikomeza kivuga ko uyu mukobwa yanimutse asigaye abana na Weasel aho aba Makindye mu nyubako ya Neverlands(ni inyubako ya Good Life).
Uyu mukobwa w'imyaka 29, muri Gicurasi 2020 nibwo yabyaye umwana wa mbere wa Weasel w'umukobwa bahaye izina rya Ria Mayanja, hari nyuma y'imyaka 2 bivuzwe ko bari mu rukundo.
Iyi nkuru ije nyuma y'uko mu minsi ishize byari byavuzwe ko aba bombi batandukanye, icyo gihe Weasel yari yasibye n'amafoto yose ahuriyeho na Sandra Teta kuri Instagram ye.
Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga 'All Red Party' byagiye bimusiga mu madeni kenshi agatabwa muri yombi.