Umukinnyi wa APR FC n'Amavubi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif yakuwe mu mwiherero w'iyi kipe nyuma yo gufatwa yasohotse nta ruhushya yabiherewe n'ababishinzwe.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero w'iyi kipe ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatanu, agenda nta ruhushya agaruka saa munani z'ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumukura mu mwiherero.
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko koko uyu musore ari byo yasohotse nta ruhushya ariko ubu arimo gusaba imbabazi kandi nabo bakaba babona nta gikuba cyacitse.
Ati"Seif [Niyonzima Olivier], yasitaye rwose arakosa, kuri ubu arimo arabisabira imbabazi nubwo ataratubwira icyabimuteye ariko bibaho umwana mu muryango ko yakosa, uretse ko tutabishyigikira ariko bibaho twebwe turabifata nk'ikosa umuhungu yakora mu rugo."
Ibyo kuba yafashwe yasinze yagize ati"Bashobora kuba babonye icyo cyuho bakameneramo, bakamwongerera ariko twe tubifata gisiporutifu, umwana ashobora gucikwa(...) iyo bibaye bwa mbere ufata umwanya wo guhana atari ugukubita ikinyafu ukamubwira amakosa ye, uti ikindi gihe niba wari ufite akabazo ubibwira ubuyobozi bukagufasha utarinze kurengera ngo ukore ibidakorwa."
Kugeza ubu uyu mukinnyi yahise akurwa mu mwiherero ndetse ngo ari no mu kato ahantu ha wenyine kuko atari kujya mu bandi kandi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, ngo ikibazo cye kirimo kwigwaho n'ubuyobozi, bivuze ko atazakina umukino wa shampiyona APR FC izakina na Police FC ku munsi w'ejo ku Cyumweru.