Senegal: Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Igikorwa cyo kwibuka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Igikorwa cyo kwibuka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Abitabiriye uwo muhango bagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amateka yaranzwe no kwigisha ivangura n'amacakubiri mu Banyarwanda bikozwe n'ubutegetsi bubi uko bwagiye busimburana.

Bagaragaje ko Jenoside yateguwe n'ingengabitekerezo yayo igacengezwa mu Banyarwanda igihe kinini ndetse ikanageragezwa mu bihe bitandukanye, uwo mugambi ugashyirwa mu bikorwa mu 1994, aho abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy'iminsi ijana gusa.

Bagaragaje ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda kubera inyigisho mbi z'ivangura rwahawe, kandi no muri Jenoside hakaba hari umubare munini cyane w'urubyiruko rwishwe, igihugu kikabura izo mbaraga n'ubwenge byagombye kugiteza imbere.

Amb. Jean Pierre Karabaranga
Amb. Jean Pierre Karabaranga

Abitabiriye gahunda yo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye urubyiruko rwari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, rwitanze rutizigama, rugahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi rukabohora igihugu. Urubyiruko rukaba rwasabwe gufatira urugero kuri ubwo butwari bwaranze izo ngabo.

Indi ngingo yibanzweho cyane mu biganiro ni ugufatanya urugamba rwo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Hagaragajwe ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye n'uko bazayihakana, ubu bakaba bacengeza iyo ngengabitekerezo mu bari bakiri bato mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abavutse nyuma yayo.

Urubyiruko rw'Abanyarwanda aho ruri hose kimwe n'abanyamahanga, basabwe guhangana n'abo bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n'abayipfobya, binyuze mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside kandi bakifashisha n'ikoranabuhanga. Buri wese akifashisha ubumenyi yungukiye mu biganiro byatanzwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwihaye umukoro wo guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n'abayipfobya, rusaba ko abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ikoranabuhanga bakurikiranwa bakabihanirwa by'intangarugero.

Urubyiruko rusaba kandi ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, gishyirwe mu mategeko y'ibindi bihugu. Ikindi rwasabye ni uko amahanga akurikirana abakidegembya hirya no hino mu bihugu by'amahanga, kandi barasize bahekuye u Rwanda mu 1994.

Jessica Mwiza
Jessica Mwiza

Abatanze ubutumwa muri iyo gahunda yo kwibuka urubyiruko barimo Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau; Dr Jean Damascène Gasanabo, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Ububikoshakiro muri Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Charles Habonimana, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, wayoboye Umuryango w'abari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wananditse igitabo «Moi, le dernier Tutsi».

Hari kandi Sandra Shenge, ushinzwe gucunga imishinga ku rwego rw'Akarere mu Muryango w'Abongereza ushinzwe gukumira Jenoside (AEGIS Trust) ukorera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Me Richard Gisagara, Umunyarwanda uri mu Rugaga rw'Abavoka mu Gihugu cy'u Bufaransa, Beata Mairesse Umubyeyi, umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Gihugu cy'Ubufaransa; Jessica Mwiza, Umunyamuryango wa Ibuka mu Bufaransa, Thierry Uwizeye, Umunyarwanda uba mu Gihugu cya Cabo Verde, uheruka gusura u Rwanda nyuma y'imyaka 27 aruvuyemo afite imyaka ibiri gusa mu 1994.

Amadou Tidiane Fall
Amadou Tidiane Fall

Abandi ni Yolande Mukagasana, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko abo mu muryango we bakarimburwa muri Jenoside, akaba yariyemeje kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ismaël Lô, umunyamuziki wo mu Gihugu cya Senegal, Amadou Tidiane Fall, Umunyasenegal wanditse inyandiko zitandukanye zamagana abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi benshi barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)