-
- Abayobozi batandukanye mu kiganiro n'abanyamakuru
Skol na GIZ bivuga ko iyo gahunda yiswe ‘Hanga Ahazaza' irimo gufasha urubyiruko rukorera utubari, amahoteli n'amaresitora bacuruza ibinyobwa by'urwo ruganda, kumenya uburyo bagomba kubikundisha ababagana.
Umuyobozi Mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, avuga ko abo bakozi bahugurwa ari abazafasha urwo ruganda kugera ku ntego rwihaye ivuga ngo “Umunezero, Abantu n'Imikorere myiza (Pleasure, People, Perfection)”.
Wulfaert avuga ko ibinyobwa bakora bigomba kuba biryohera ababinywa, kandi ko imikino batera inkunga hamwe n'ubufasha batanga mu guteza imbere imibereho myiza, bigomba kuzanira umunezero abaturage, abakiriya n'abakozi b'uruganda by'umwihariko.
Wulffaert yagize ati “Turifuza ko abakiriya biyumva ko bahawe ikaze, bumve banezerewe, bicare batekanye kandi babone byihuse ibinyobwa bifuza. Mu gihe ba mukerarugendo baje, bagomba guhabwa ikaze bakumva bisanga, bikabarehereza gutanga amafaranga menshi kurushaho”.
Kuva mu kwezi k'Ugushyingo kwa 2020 kugeza ubu, ubufatanye bwa Skol na GIZ bumaze gutanga ibyemezo by'amahugurwa ku bakozi bazahugura abandi, bagera kuri 62 barimo ab'igitsina gore 37 hamwe n'abagabo cyangwa abahungu 25.
Skol na GIZ barifuza ko uyu mwaka warangira abagera kuri 600 bamenye guha abantu serivisi zinoze, ariko ko icyifuzo ari ukuzagira urubyiruko (rutarengeje imyaka 35 y'ubukure) rugera ku 30,000 rukorera ibigo (amaresitora, utubari n'amahoteli) birenga ibihumbi 10 biri hirya no hino mu gihugu.
-
- Abandi bitabiriye icyo kiganiro
Umuyobozi w'Umushinga Hanga Ahazaza muri GIZ, Ludovic Gelin, avuga ko abahugurwa ari abazajya guhugura abandi mu maresitora, mu tubari no mu mahoteli acuruza ibinyobwa bya Skol.
Gelin yagize ati “Ni iminsi ibiri buri muntu amara ahugurwa, turashaka abazafasha abandi kubaka ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza”.
Umwe mu bamaze guhurwa muri ubu bufatanye bwa Skol na GIZ, Mukahirwa Clementine avuga ko amaze kumenya icyo umukiriya ashaka n'uburyo agishakamo.
Ati “Namenye niba yifuza ibinyobwa bikonje cyangwa bishyushye, namenye icyo gukora ariko mbere kwari ukubaza umuntu ngo ‘uranywa iki' ubundi ngahita nigendera”.
Mukahirwa avuga ko yasobanukiwe ko agomba kugeza ibinyobwa n'ibiribwa ku mukiriya amuturutse iburyo, baba baje ari umuryango akaba agomba guhera ku bana, agakurikizaho nyina hanyuma akita kuri se.
Umuyobozi w'utubari twitwa ‘Pangolins Bars', Auguste Uyisaba, avuga ko mu bamaze guhugurwa ari we muyobozi w'ikigo wenyine warimo, akagaragaza impungenge ko abakozi basanzwe bashobora kutazahugura bagenzi babo, bitewe n'uko nta bubasha baba bafite bwo gutumiza inama n'ibiganiro.
-
- Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro
GIZ na Skol bivuga ko hamwe n'inkunga ya MasterCard Foundation, bateganya gukoresha Amafaranga y'u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni eshanu n'icumi mu guhugura abakozi b'utubari, amaresitora n'amahoteli.
Umukozi w'umushinga Hanga Ahazaza wa GIZ, Carmen Nibigira, avuga ko utubari, amaresitora n'amahoteli bicuruza ibinyobwa bya Skol, byemerewe kwandikira urwo ruganda bisaba guha abakozi babyo amahugurwa.
Uruganda Skol ruvuga ko rukomeje gutera inkunga amashyirahamwe y'imikino mu Rwanda ndetse no kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage, cyane cyane abatishoboye.