Sudani y’Epfo: Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryasoje ubutumwa bwa Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z’akazi muri Sudani y’Epfo.

Iri tsinda ry’abapolisi 160 ryari riyobowe na CSP Carlos Kabayiza, bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe abakozi, ACP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017.

Ubwo yakiraga Abapolisi bagarutse mu Rwanda, ACP Kamunuga yabashimiye uko bakoze inshingano zari zarabajyanye muri kiriya gihugu ndetse bakaba barahagarariye neza u Rwanda.

Ati “Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwitwaye mugahagararira igihugu neza mu butumwa mwari murimo muri Sudani y’Epfo, tubahaye ikaze mu gihugu. Musize isura nziza n’umurage mwiza nk’abanyarwanda muri kirya gihugu. Muraje rero mufatanye n’abandi gukora akazi nk’uko bisanzwe kandi ari nako mukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.”

CSP Kabayiza wari uyoboye iri tsinda ryasoje ubutumwa bw’amahoro, ubwo bageraga i Kanombe yabwiye itangazamakuru ko bakoze neza akazi bari bashinzwe.

Yagize ati “Twakoze neza akazi twari dushinzwe nk’uko abatubanjirije bagakoze neza bagahesha ishema igihugu cyacu, mu shingano twari dufite, twari dushinzwe kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, twakoraga irondo ku manywa na n’ijoro mu Mujyi wa Juba, twarinda umutekano w’abayobozi n’abakozi b’ubumuryango w’abibumbye n’ibikoresho byabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bimwe twafatanyaga n’abaturage baho bigamije imibereho myiza n’iterambere. "

Umuyobozi w’iri tsinda ryagarutse yavuze ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo amahoro bakaba baniteguye gukora akazi nk’uko bisanzwe bafatanyije n’abagenzi babo no gukomeza gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Aba bapolisi bashimiwe akazi keza bakoze muri Sudani y'Epfo
I Kigali bakiriwe hakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19
RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017
Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z’akazi muri Sudani y’Epfo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)