’The PanAfrican Review’ yinjiranye umwihariko udasanzwe mu itangazamakuru ry’u Rwanda -

webrwanda
0

Iyi nkuru yavugishije abantu kubera impamvu nyinshi, zirimo ubwiza bw’iyi magazine, ibitekerezo n’abanditsi bayo, ibiciro bamwe banenze abandi bagashima ndetse n’igitekerezo cy’uko mu Rwanda hagiye gutangira Magazine nshya, nyuma y’imyaka myinshi itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri mu manga, ari nacyo cyatumye abenshi bibaza umwihariko wayo, dore ko yisanze ku isoko ribogamiye cyane kuri internet, kurusha ibinyamakuru byandika.

Irindimuka ry’ibinyamakuru byandika ryatangiye byeruye mu myaka ya za 2008 na 2010, ubwo umubare munini w’Abanyarwanda batangiraga kumenya amakuru bayakuye kuri internet, bituma ibinyamakuru nka Izuba Rirashe, Imvaho Nshya n’Umusingi biva ku isoko, bimwe bigana internet, ibindi bifunga imiryango burundu.

Ibi si umwihariko w’u Rwanda, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibinyamakuru byandika byatakaje isoko bitewe n’iterambere rya internet, kuko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutseho 19% hagati ya 2009 na 2019, kandi ibi bizakomeza gutyo mu bihe biri imbere, kuko byitezwe ko hagati ya 2020 na 2029, ibitangazamakuru byandika bizongera kugabanukaho 19%.

Ni uwuhe mwihariko wa The PanAfrican Review Magazine?

Kimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri The PanAfrican Review Magazine, ni umwihariko izanye ku isoko ry’u Rwanda, na cyane ko ikinyamakuru cyayo cyari gisanzwe gikorera kuri internet kuva muri Werurwe 2019, abantu bakibaza impamvu bibaye ngombwa ko abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review banatangiza Magazine, kandi bizwi ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro biri kubura isoko ku rwego rw’Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri Huriro, Olivier Mushimire, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi magazine cyaturutse mu bantu bari basanzwe ari abasomyi babo.

Yagize ati “Ni abasomyi babisabye, kuko harimo abantu baba bifuza gusoma ziriya nkuru bafite uburyo bwiza bwo kuzitekereza, cyangwa se akazabona umwanya wo gusoma yitonze ari nko mu ndege cyangwa mu rugendo, rero barabisabye natwe tubona ko ari ngombwa."

Yongeyeho ko gushyira inyandiko zabo muri Magazine, “bizatuma zishyirwa no mu masomero arimo n’ayo muri kaminuza, ku buryo byakoroha kuzikoresha mu bushakashatsi.”

Mushimire kandi yashimangiye ko iyi Magazine izanafasha abashyitsi b’u Rwanda “Kumenya amateka y’u Rwanda n’ahandi muri Afurika, bakamenya neza uko Abanyafurika batekereza umugabane wabo.”

Aha kandi ni na ho igitekerezo cyo gushinga The PanAfrican Review cyaturutse, kuko “Igamije kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwa nyabyo, bitewe n’uko hari igihe ibinyamakuru byo hanze bisebya Afurika mu nyungu z’ibihugu byabo, ariko ugasanga Abanyafurika ntibahabwa umwanya wo gusubiza ibyavuzwe ku Mugabane wabo.”

Ikibazo cy’inkuru zivuga nabi Afurika mu bihugu byateye imbere kimaze imyaka myinshi, akenshi bigaterwa n’uko Abanyafurika atari bo bivugira inkuru zabo, kandi ibinyamakuru bikunzwe muri Afurika bikaba ari ibikomoka mu bindi bihugu.

Nk’ubu ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Geo Poll mu 2020, bugaragaza ko mu bitangazamakuru bitanu bikunzwe muri Afurika karimo kimwe cyo kuri uyu mugabane. Birimo BBC y’Abongereza, DStv yo muri Afurika y’Epfo, CNN y’Abanyamerika, Al Jezeera yo muri Qatar ndetse na ITV y’Abongereza.

Dr. Kingsley Oluchi Ugwuanyi ni umwalimu w'indimi muri Kaminuza ya Nigeria, akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru

Ibi bituma amakuru avugwa kuri Afurika, akenshi aba yateguye n’abantu batazi Afurika neza, ashobora kuza abogamye kandi bikagora Abanyafurika mu kunyomoza amakuru y’ibinyoma aba yavuzwe kuri Afurika.

Ibi bibazo ni byo The PanAfrican Review igamije gucyemura, kuko izajya ivuga inkuru za Afurika mu buryo bwa kinyafurika, bityo ubusesenguzi kuri uyu Mugabane butajya buvugwa mu rindi tangazamakuru, bikabonerwa umwanya muri iyi Magazine.

Imikorere ya The PanAfrican Review Magazine

Nubwo abanditsi ba The PanAfrican Review Magazine ari abakorerabushake, iyi Magazine ifite abanditsi b’ibanze bazajya bagenzura ko umurongo mugari ukurikizwa mu nyandiko wakira, ariko ubusanzwe ikazajya yandikwamo n’abantu bose bafite ibitekerezo bifuza gutambutsa, ariko “Bijyanye n’umurongo wo kwerekana Afurika mu isura yayo ya nyayo.”

Ku ubu iyi Magazine izajya isohoka kane mu mwaka, kuko Abanditsi ari abakorerabushake bafite indi mirimo ku ruhande ibabeshejeho. Nta ngingo imwe yihariye iyi Magazine izajya igarukaho, ahubwo ikazajya ivuga ku ngingo imwe ku ‘edition’ runaka.

Nk’urugero, muri edition y’iki gihembwe (Gicurasi-Nyakanga) ari na yo ya mbere, ingingo nyamukuru yaganiriweho ni ’u Rwanda’, kuko n’igitekerezo cyatangijwe n’Abanyarwanda biyunzweho n’abandi Banyafurika bakunze uyu mushinga.

Magazine ya The PanAfrican Review izanye umwihariko ku isoko ry'itangazamakuru mu Rwanda, aho izajya yibanda ku busesenguzi bw'amakuru agaruka ku Mugabane wa Afurika

Byashoboka ko muri ‘Edition’ zizakurikiraho, hazaganirwa ku zindi ngingo zikomeye, zirimo nk’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’izindi ngingo ngari.

Mushimire ati “Ibi bizashoboka kuko Abanyafurika bafite inyota yo kuvuga amateka yabo, bafite inyota yo kuvuga ubuzima bwabo n’uko babayeho, kandi banafite inyota yo kumva inkuru zitandukanye n’izisanzwe zivugwa kuri uyu Mugabane…bafite inyota yo kumenya ukuri kw’Abanyafurika ku bintu bibera muri Afurika.”

Kuri ubu ikiri mu ntangiro, iyi magazine izatangira yandikwa mu Cyongereza ariko hari umugambi wo gushaka abanditsi bazajya bandika mu rurimi rw’Igifaransa kandi imirimo yo kwandika mu Gifaransa izatangira mu gihe cya vuba.

Kuri iyi edition ya mbere y’iyi Magazine ifite paji 100, hakozwe kopi 2 000 ziri kugurishirizwa muri Bourbon Coffee iri i Nyarutarama ndetse no kuri ‘Librarie Ikirezi’ ariko zikazongerwa mu minsi iri imbere.

Kopi imwe igura 5 000 Frw, ariko umuntu akaba yishyura 20 000 Frw ya kopi enye z’umwaka wose, ashobora kwishyurwa binyuze muri mobile money, ibi bikaba bigamije kumenya umubare w’abakeneye iyi Magazine kugira hatazakorwa kopi nyinshi zidakenewe kandi kuyikora bihenze, cyangwa se hagakorwa nke kandi hakenewe nyinshi.

Kuri ubu abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review bari gushaka aho bashyira izi Magazine mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo zajya zijyanwa hanze y’u Rwanda, binyuze mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Mushimire yavuze ko batarafata umwanzuro wo kureba niba inkuru bazajya baba bakoresheje muri Magazine zishobora no gushyirwa kuri internet ku rubuga rwabo, avuga ko mu bisubizo barimo gusuzuma, harimo kureba niba batajya bashyira kuri internet inkuru zatambutse muri Magazine nyuma y’igihe runaka, cyangwa se bakazisohorera rimwe ariko n’ukoresha internet akishyura mbere yo gufungura izo nkuru.

Igitekerezo cya The PanAfrican Review gikomoka mu mateka y’u Rwanda

Igitekerezo cya The PanAfrican Review, nk’uko Mushimire yabitangaje, gikomoka mu mateka yihariye y’u Rwanda, yarubereye umusingi wo kubaka iterambere rishingiye ku kwigira no kwihesha agaciro.

Mushimire yagize ati “Igiterezo cyavuye mu mateka n’amahitamo Abanyarwanda bagize yatumye basohoka muri ayo mateka [mabi banyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]…ni ibintu byavuye mu rugendo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwibohora no kwigira.”

Yongeyeho ko iyi “Magazine ari umusanzu wo gufasha mu kuzamura ijwi rya Afurika, Abanyafurika biteguye kwivugira.”

Edition ya mbere ya The PanAfrican Review yagizwemo uruhare n’abarimo Dr. Lonzen Rugira, ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Magazine bwa mbere, Dr. Chika Ezeanya-Esiobu, Dr. Frederick Golloba-Mutebi, Dr. Alphonse Muleefu, Dr. Marie Maxime Umubonwa, Bernard Sabiti, Lionel Manzi, Olivier Mushimire, Ali Naka, Veronique Nyiramongi Mbaye ndetse na Dr. Kingsley Ugwuanyi ari nawe mwanditsi mukuru.

Bernard Sabiti ni umushakashatsi akaba n'umusesenguzi kuri politiki ya Afurika
Dr. Frederick Golooba-Mutebi akaba ari umwalimu n'umushakashatsi muri Kaminuza ya Afurika y'Epfo, UNISA
Dr. Chika Ezeanya Esiobu nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi wibanda ku burezi
Veronique Nyiramongi Mbaye nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi aho yibanda ku ngaruka z'ubukoloni muri Afurika
Dr. Alphonse Muleefu, umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)