Yabigarutseho mu kiganiro n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga cyabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2021, hagarukwa ku buryo n’ingamba bishobora kwifashishwa mu rugamba rwo gucecekesha abakomeje umurongo wo kugoreka amateka y’u Rwanda.
Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Igihugu n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hakiri umubare munini w’abirengagiza inyito ya Jenoside nk’uko Umuryango w’Abibumbye wayemeje, bagahindura n’ibimenyetso byayo nk’umubare w’abo yahitanye aho bakoresha ibihumbi 800 kandi bizwi ko barenga miliyoni; ndetse bakavuga ko itateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Igihangayikishije kurushaho, ni uko iryo cengezamatwara bagenda baritsindagira mu mitwe y’ababyiruka kandi ari bo bagize 70% by’Abanyarwanda. Ibyo bituma impungenge ziba nyinshi ko kuba abato bayobywa batarasobanukirwa ukuri byazatuma bacika intege zo gukomeza kugaragaza uko ibintu byagenze, bigatuma Jenoside igabanyirizwa ubukana.
Mu gihe abenshi mu bapfobya muri iyi minsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi bazi ko byaborohera kugera ku rubyiruko, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko buri wese agomba guhaguruka agashyiraho ake mu guhangana nabo ku buryo bazatsindwa.
Yagize ati “Niba bisaba ko abantu bajya mu muhanda babikore, niba bikenewe ko bandika babikore, niba hakenewe ibiganiro mbwirwaruhame bikorwe. Niba abari gupfobya Jenoside bahawe urubuga twe kurubarekera turubasangeho, tujye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kwerekana ibikorwa biri gukorwa bitari byo.”
“Ikibazo cyo gupfobya Jenoside ni cyo kiriho ubu, kizanakomeza mu minsi iri imbere, ariko nidushirika ubute tukumva ko ari ikibazo kitureba dukwiye guhagurukira, Leta ifite uruhare rwayo izagira, imiryango itandukanye ifite uruhare izagira, natwe twese buri wese afite uruhare yagira.”
Yakomeje avuga ko aho ari ho hose guhakana no gupfobya bikorerwa Abanyarwanda bakwiye kuhajya nabo bakagaragaza ukuri, byaba ngombwa ko hitabazwa n’amategeko bigakorwa.
Ati “Niba bisaba kujya mu nkiko tugasaba ko amategeko y’ibihugu ahinduka nabyo tubikore.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko urugendo rwo guhagarika Jenoside no kongera kubaka u Rwanda ari umurage ukomeye n’amahirwe ku rubyiruko.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kurinda uwo murage binyuze mu “kurwanira ishyaka igihugu cyarwo”.
Gusobanura ukuri kw’ibyabaye bizafasha muri urwo rugamba
Kuba abahakana n’abapfobya Jenoside bakunda gushaka inzira zibageza cyane ku rubyiruko, ni uko ari rwo biborohera kuyobya kuko rutazi byinshi cyane ko rutabibonye biba.
Mu ngamba zagaragajwe n’abandi bitabiriye icyo kiganiro barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène n’umwanditsi akaba n’umushakashatsi uba mu Busuwisi, Munyeshuri Jeannine ni uko abakiri bato bakomeza gusobanurirwa ukuri kw’amateka ya Jenoside binyuze mu nyigisho n’inyandiko bitandukanye.
Dr Bizimana yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye CNLG yatangiye gukora, ikaba igenda ibushyira mu nyandiko no ku mbuga za internet.
Yagize ati “Mu myaka itanu ishize twashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso by’amateka, kuyandika no kuyamenyekanisha kugira ngo abato bamenye neza itegurwa n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu tugenda twandika ubushakashatsi tugendeye ku uko perefegitura zari zimeze.”
Mu bumaze gukorwa bwarangiye harimo ubugaruka ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Kibungo, Gitarama na Cyangugu.
Dr Bizimana yakomeje ati “Mu minsi mike turamurika ubushakashatsi ku zahoze ari Perefegitura za Gikongoro, Kigali Ngari ndetse na Kibuye ariko Butare nayo iraba irangiye.”
Izo nyandiko zitezweho kugira uruhare mu gukomeza kugaragaza ukuri kwa Jenoside ku bakibyiruka n’abazabaho mu bihe bizaza, kugira ngo batazaha umwanya abagoreka amateka.
Hanagaragajwe ko ari ngombwa kongera inyigisho mu mashuri ku buryo abarimu bazajya bafasha mu gusobanurira abato ibyo batumva n’ibyo basobanurirwa nabi.
Byagaragajwe ko kimwe mu bituma ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduka burundu harimo n’iyo ku ishyiga, aho abana bicarana n’ababyeyi babo bakabatekeramo ibinyoma ku mateka ya Jenoside. Ibyo barabikurana, hatabaho kubatangirira hafi kuzabibakuramo bakuze bikaba ingorabahizi.
Dr Bizimana yavuze ko ubwo bushakashatsi buzanifashishwa mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bajye basobanukirwa ukuri hakiri kare.
Yagize ati “Turabukora tukabushyira ku mbuga nyinshi zishoboka, gutanga ibiganiro mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe, ndetse n’itangazamakuru turaryifashisha iyo ibitabo byasohotse ridufasha kubimenyekanisha.”
Dr Bizimana yatangaje kandi ko buri kigo cya Leta na Minisiteri byasabwe gukora ubushakashatsi bwerekana uburyo Jenoside yahateguwe ikanakorwa, hakaba hari ibyamaze kuburangiza.
Mu kubungabunga ubuhamya, Dr Bizimana yavuze ko hafashwe ingamba zo gukusanya ubushoboka bwose bukabikwa.
Ati “Ubu buri mwaka mu gihe cyo kwibuka ubuhamya butanzwe tubufata amajwi tukabubika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abashakashatsi bashatse kubukoresha babugeraho.”
Abato hari ibyo basabwe
Minisitiri Bamporiki yasobanuye ko urubyiruko rufite ingorane zo “kwisanga uvuka ku muntu w’ikigwari” rukagorwa no kumenya uko rwitwara.
Ati “Uwo muntu aba akwiye gufashwa no kugirwa inama, kuko ukubyaye yakabaye ari we ukurera, ariko ugasanga [ni] wa muntu mubi atanemera ko yakoze ibibi, avuga ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.”
“Abo bana b’Abanyarwanda turabafite bisanze bavutse ku Nterahamwe, bisanga bamwe baravutse ku bantu bakomeje umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside. Izo ni ingorane.”
Minisitiri Bamporiki yavuze ko igihe bimeze bityo abo bana bakwiye kuzirikana ko ari ab’u Rwanda, “kandi u Rwanda ni umubyeyi w’intwari n’ibigwari”.
Abato babwiwe ko nta mpamvu yo gukurikira ikibi kandi icyiza gihari, ko ahubwo n’uwaba agowe n’ababyeyi kamere ashobora no kubona undi mubyeyi akamugisha inama ku ngorane afite.
Yakomeje ati “Nasaba urubyiruko rw’u Rwanda kuticara ngo tunezezwe n’uko hari abo tunganya imyaka cyangwa turuta gato bari kurindagira, ngo twumve ko ntacyo bitwaye kuko buriya uba muzima ukiga neza ukazagorwa n’uwize nabi cyangwa uwanze kuba muzima.”
Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batanze ibitekekerezo bagarutse ku gushimangira ko izo nyigisho zikenewe ndetse hagakazwa uburyo bwo kurwanya abanditsi, abanyamakuru n’abandi bashakashatsi bishyize mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo baba ari abanyamahanga.
Uwitwa Mavubi Povidence uba muri Zambia yagize ati “Ikibazo cyo gupfobya no guhakana, abenshi mu babikora ni ababa hanze. Urubyiruko rubaha hanze rukwiye kwigishwa ukuri kw’amateka ya Jenoside,uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa kugeza aho biri ubu aho bamwe bayigabanyiriza ubukana.”
Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi kuva yahahungira mu 1994, we yavuze ko byari bikomeye cyane kuko kugeza mu 2000 nta cyumweru cyashiraga batavuze nabi u Rwanda.
Yakomeje ati “Isomo rikomeye nakuyemo ni uko iyo umuntu aguteye uba ugomba kwihagararaho mu ngufu nke zawe. Twahanganye nabo ntitwabatinya, tukabasubiza.”
Lyamukuru Félicité uba mu Bubiligi we yagaragaje ko hakenewe ko abantu babaye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha kuvuga ukuri, kugira ngo bifashe mu guhangana n’abapfobya n’abahakana.