Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Musabyimana Gaspard w'imyaka 66, yavukiye muri Nyamugali, mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Mu gihe cy'ubutegetsi bw'Akazu ka Yuvenali Habyarimana, uyu Musabyimana Gaspard yavunaga umuheha akongezwa undi, dore ko yanategetse igihe kinini Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka. Uru rwego rwari rwarapyinagaje Abanyarwanda, cyane cyane Abatutsi, kuko rwabimaga impapuro z'abajya mu mahanga ngo batajya kubonana na bene wabo bari impunzi mu bihugu binyuranye.

Musabyimana yabaye igikomerezwa, ahabwa imyanya y'ubutegetsi, amafaranga n'amashuri akomeye mu mahanga. Ikibabaje, aho kwitura Igihugu ineza, yagihembye kugihekura.

Aho amashyaka menshi aziye, Musabyimana Gaspard yabaye Interahamwe ikomeye muri MRND, akaba n'impuzamugambi ya CDR, dore ko aya mashyaka yombi mu by'ukuri yari impanga, zisangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaye kenshi muri za mitingi, anumvikana kuri RTLM no mu binyamakuru by'Interahamwe nka Kangura,yumvikanisha ko Inkotanyi ari abanyamahanga bateye uRwanda. Muri gacaca y'iwabo yarezwe kwicisha Abatutsi n'abandi yitaga 'ibyitso by'Inkotanyi', ndetse akagororera abicanyi ubwo babaga bavuye 'gukora'.

Aho agereye mu Bubiligi ari naho atuye ubu, ntiyashizwe kuko yakomeje kwandika ibitabo , akavugira ku maradiyo y'Interahamwe n'Ibigarasha, aharabika uRwanda. Akunze kumvikana asobanura ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, akagera n'aho agereka ubwicanyi ku bakorewe iyo Jenoside.

Musabyimana Gaspard ni umwe mu bakwirakwiza ibinyoma byanze gufata bya jenoside ngo yakorewe Abahutu muri Zayire, nk'uko yabifindafinze mu ngirwagitabo yise'L'APR et le les réfugiés rwandais au Zaïre.Un genocide nié'. Abahanga basomye iki gitabo kimwe n'ibindi yandika afatanyije n'abandi banzi b'uRwanda nk' Ababiligi Luc Marchal na Filipp Reyntjens, bakomeje kumwamagana, bamubuza kugoreka amateka azwi na buri wese, ariko yanze kuva ku izima.

Mu minsi ishize ariko ntiyarebanaga neza n'Interahamwe ngenzi ze, ubwo yahishuraga amafoto y'abo bari kumwe mu kiriyo cya Sylvestre Mudacumura waguye igihugu igicuri. Bene wabo ntibabyishimiye, baramurakarira kuko abo bafatanyabikorwa ba FDLR batifuzaga kumenyekana. Mu kubihohoraho rero, yarasaze arasizora, si ugutuka uRwanda n'abayobozi barwo yiva inyuma.

Nyamara se byamumariye iki, ko bitazamuhanagura amaraso y'inzirakarengane amujejeta ku biganza?
Ntibikiri igitangaza kubona abicanyi aribo bigize impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, ariko niba nibura barekaga gutoneka imitima y'abo bagize imfubyi n'abapfakazi.

Musabyimana Gaspard yari akwiye gukomeza kwirira ibisabano ahabwa n'abamucumbikiye, akareka gukomeza kwishyira ku Karubanda. Turamwibutsa gusa ko icyaha cya jenoside kidasaza, amaherezo azibona mu maboko y'ubutabera.

The post Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/tumenye-kandi-twamagane-musabyimana-gaspard-interahamwe-kabombo-ikomeje-ubugizi-bwa-nabi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumenye-kandi-twamagane-musabyimana-gaspard-interahamwe-kabombo-ikomeje-ubugizi-bwa-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)