Turabihorera bagasaragurika abantu bose bakamenya ko ari abasazi- P.Kagame avuga ku batuka u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena mu kiganiro yagiranye n'abavuga rikumvikana bagera muri 300 bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru.

Umukuru w'u Rwanda yashimiye aba barimo abikorera, ababwira ko ibikorwa byabo biri mu byatumye u Rwanda rubasha kuva mu mwobo rwarimo ubu rukaba rukomeje gutera intambwe nziza mu majyambere no mu mibereho y'abarutuye.

Perezida Kagame yagereranyije aho u Rwanda rwavuye n'umwobo ubu rukaba rugeze hejuru ariko ko hari bamwe batifuzaga ko ruwuvamo ndetse barimo n'Abanyarwanda.

Ati 'Hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo, bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.'

Yavuze ko bamwe muri abo banyarwanda bahungiye mu bihugu bimwe ndetse bikabakira ubu bakaba birirwa batuka u Rwanda rwabibarutse.

Yavuze kandi ko hari bamwe bari mu gihugu birirwa batuka igihugu cyabo ariko ko ubundi nta muntu ukwiye kubaha amatwi gusa ko hari umurongo badashobora kurenga.

Yagize ati 'Ubundi turabihorera bakishyira hanze bagasaragurika abantu bose bakamenya ko ari abasazi ariko iyo bigeze aho hari n'umurongo utarengwa buriya. Wihorera umuntu agasara akavuga iby'abasazi ariko iyo urenze umurongo ibyo bisazi byawe bigashaka guhutaza Umunyarwanda, kakubaho.'

Muri iyi minsi hakunze kumvikana bamwe mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga amagambo akomeye yo kuvuga nabi ubuyobozi bw'u Rwanda ndetse bamwe muri bo bakaba baherutse gutabwa muri yombi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda aho uyu mugore yanavuze amagambo mabi ku buzima bw'umukuru w'u Rwanda.

Mu minsi ya vuba kandi mu byumweru bibiri, uwitwa Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, na we aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Turabihorera-bagasaragurika-abantu-bose-bakamenya-ko-ari-abasazi-P-Kagame-avuga-ku-batuka-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)