Turiteguye mu buryo bwose- Kagame ku musanzu w’u Rwanda mu kurwanya imitwe iteza umutekano muke iri muri RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bagiranye n’abanyamakuru mu gusoza uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye i Goma aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Rwakurikiraga urwo Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi ubwo na we yasuraga ibikorwa remezo byangijwe n’ikirunga ku ruhande rw’u Rwanda.

I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’amahindure y’ikirunga. Bagenzuye ubukana iyi sanganya yateye, biyemeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho bigamije gukumira ibiza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku bihe bidasanzwe byashyizweho na mugenzi we wa RDC, mu Ntara ebyiri z’icyo gihugu, ni ukuvuga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho ubuyobozi bw’inzego za Leta bwakuwe mu maboko y’Abasivili bugashyirwa mu y’abasirikare.

Ubu Goma ihana imbibi n’u Rwanda iyoborwa na Lieutenant Général Ndima Constant mu gihe Lieutenant Général Luboya Nkashama Johnny yahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida Kagame yavuze ko mugenzi we wa RDC yashyize umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke cyari kimaze igihe kinini, agaragaza ko ubwo bwihutirwe bushingiye ku kuba yarashyizeho ibihe bidasanzwe.

Ati “Ibyo bigomba gukurikirwa n’ibikorwa bigamije gukemura ikibazo ubwacyo.”

Perezida Kagame yavuze ko umutekano muke wakunze kugaragara muri RDC no mu Rwanda bijyanye n’amateka yarwo, agaragaza ko udashobora kugira umutekano urambye mu gihe umuturanyi wawe atawufite.

Ati “Ariko twembi twemeranya ko ibura ry’umutekano n’amahoro n’umutekano muke, ridashobora kuba ibintu bya karande mu bihugu byacu. Ntabwo bikwiye kuba ibintu twemera ko twabana nabyo mpaka nk’uburyo busanzwe bwo kubaho mu buzima bwacu.”

“Rero hari ikintu gikwiriye gukorwa kandi bitangirana n’ibyo Perezida [Tshisekedi] yagennye n’ibikorwa mpamya ko byatangiye byo guhangana n’umuzi w’iki kibazo, kurwanya imitwe itera umutekano muke muri aka karere.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bizatanga umusaruro mu gihe “twese dukoranye” kandi u Rwanda ko ruzatanga “umusanzu warwo ku kibazo ubwacyo” ndetse ko bikwiye kujyana “n’ibizagenwa na RDC ku busugire bwayo” yaba mu gukemura ikibazo ifatanyije n’abantu bo mu Karere n’ahandi.

Yavuze ko iyo mikoranire iri gushimangirwa n’abakuru b’ibihugu byombi, ijyanye no kumenya icyo buri ruhande rwatanga n’icyo rwakunguka, ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakorana bagasenyera umugozi umwe, bakarwanya umwanzi umwe ku buryo bagera ku iterambere bifuza.

Ati “Rero, u Rwanda rwiteguye gufatanya na RDC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Ibi ni ibintu ubusanzwe tutaganira mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru kugeza igihe tugize icyo dukoraho, tukagira ibyo dushyira ku murongo, aha ndavuga gusa ko ibihugu byombi byiteguye gukorana.”

“Ku ruhande rwacu turiteguye mu buryo ubwo aribwo bugamije gukemura ikibazo. Niba hari ikintu gifite inkomoko mu Rwanda, niteguye kandi nishimiye gusaba ubufasha bwa RDC na Perezida kugira ngo atange umusanzu watubashisha gukemura ikibazo icyo aricyo cyose.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubushobozi, ubushake bwo gufatanya, ubumenyi bw’imiterere y’ikibazo, ati “bityo simbona uburyo twatsindwa, ntidushaka gutenguha abaturage bacu, abaturage ba RDC n’ab’u Rwanda, bategereje igihe kinini kugira ngo babone ibi bibazo bikemutse”.

Perezida Tshisekedi yavuze ko gushyiraho ba Guverineri b’Abasirikare mu Ntara zimwe, bivuze ko umunsi ku wundi bagomba kuba ijisho ry’Umukuru w’Igihugu ku bihabera, “bitari uko adafitiye icyizere abayobozi babikoraga mbere”.

Yavuze ko iyo urwego runaka rushyizwe mu maboko y’igisirikare biba bigamije kugenzura byihariye imiterere yarwo, kandi kuri iyi nshuro byari ngombwa kuko ikibazo gihari “gikomeye”.

Yatanze urugero, avuga ko ari ikibazo kigira ingaruka ku baturage, ku bakora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku baturanyi ku buryo mu bihe byashize ibyakorwaga bitatangaga umusaruro mbere.

Ati “Nizeye ko kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro, kandi ibyo tubona uyu munsi ni uko biri kugenda neza [...] ntaho bihuriye n’imikoranire n’u Rwanda nk’uko mwabivuze hano”.

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bihuriye ku kibazo kimwe, cy’umutekano muke, kandi byose bifite ubushake bwo gushyira “iherezo” kuri iki kibazo gikomeje guhungabanya abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kumva neza inshingano zabo muri uru rugendo rufite igisobanuro gikomeye kuri bo, bakabigiramo uruhare nabo.

Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Tshisekedi ubwo baganaga aho baganiriye n'itangazamakuru kuri Serena Hotel i Goma
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe kinini byarabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ariko ko umusanzu warwo uzaterwa n'ibyo uyu muturanyi warwo ashaka
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibihe bidasanzwe yashyizeho bigamije gukemura ikibazo gikomeye gihari
Perezida Kagame yavuze ko abaturage b'ibihugu byombi bakeneye amahoro nk'inzira iganisha ku iterambere
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, ni umwe mu ntumwa zaherekeje Perezida Kagame i Goma
Abakuru b'ibihugu byombi bashimangiye ubufatanye bugamije guhangana n'ikibazo cy'umutekano muke kimaze igihe kiyogoza u Burasirazuba bwa RDC

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)