Ikigereranyo cy'abakobwa icumi Yesu yagaragaje muri uyu mugani, ni indorerwamo buri mukristo wese agomba guhora yireberamo buri kanya kugira ngo agenzure neza niba koko ashoboro kuzataha ubukwe bw'Umwana w'Imana.
'Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. 'Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo 'Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!' Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.
Abapfu babwira abanyabwenge bati 'Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.' Ariko abanyabwenge barabahakanira bati 'Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.' Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. 'Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati 'Nyakubahwa, dukingurire.' Na we arabasubiza ati 'Ndababwira ukuri yuko ntabazi.' 'Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe". Matayo 5:1-13
Nta bucukumbuzi bwimbitse twakoze kuri iyu mugani, icyakora nanone abantu benshi bagiye bawukuramo isomo rikomeye. No mu buzima busanzwe tekereza nawe ubaye umaze igihe witegurira hamwe n'abandi gutaha ubukwe, hanyuma ku munota wa nyuma ukisanga utari mu mubare w'abari butahe ubukwe! Ntabwo muri uyu mugani tubwirwa imyifatire y'abariya bakobwa basigaye, ariko bishoboke ko bagize agahinda kadasanzwe kubwo gusigara.
Ibi rero ni nako ejobundi impanda nivuga bizagendekera bamwe mu bantu bari bazi ko bari mu nzira y'agakiza nyamara bishuka! Aha nta muntu nakwifuriza kuzatungurwa n'impanda kuko biragatsindwa kuzahera mu keregati kuri uwo munsi, aho abari bazi ko umuntu ari umukiranutsi bazisanga hamwe, n'abari bazi ko bari kumwe mu rugendo rujya mu i Juru bababuze( Aha twirinde kuba akazuyazi).
Muri uyu mugani, Yesu yagaragaje ko buri wese yari afite irye tabaza. Uku niko umuntu wese yahamagawe ku giti ke agahabwa agakiza, agasabwa gushaka no gusaba Umwuka Wera ari nawo ugereranywa n'amavuta mu itabaza, kandi Umwuka Wera ninawe uzazamura itorero. Ntibishoboka rero ko umuntu azajya mu i Juru adafite Umwuka Wera(amavuta)
Umupasiteri umwe yagize ati" Ibyiringiro by'itorero ni uko Yesu azagaruka, ni ukuri azaza! Kandi nagira ngo mbibutse ko n'ubwo duhuze, imishinga yacu ntizabuza Yesu kugaruka: Ubukwe bugeze mu marembo impanda ishobora kuvuga, inzu wubatse hasigaye icymweru ngo uyitahemo impanda ishobora kuvuga, umushahara wageze kuri konte impanda ishobora kuvuga. N'umuntu usigaje umunsi umwe ngo abyare impanda ishobora kuvuga! Ibyo ukora byose rero, ujye ubikora uteganya ko n'impanda ishobora kuvuga. Abera bazataha" Pasiteri Habyarimana Desire
Yesu rero yasize abwiye abigishwa be, natwe kandi biratureba ko "Dukwiye kuba maso, kuko tutazi umunsi cyangwa igihe"
Nkwifurije ko wahora wigenzura buri munsi, wiyeza kugira ngo utazatungurwa n'impanda. Bibiliya idukangurira ko dukwiye kurinda ibice bitatu bigize umuntu: Umwuka, ubugingo n'umubiri.
Source : https://agakiza.org/Twibukiranye-iby-umugani-w-abakobwa-icumi.html