Gakumba Hangu yavukiye mu Karere ka Rusizi tariki ya 7 Ugushyingo mu 1939 akaba yitabye Imana mu gace ka Woluwé Saint Lambert aho yari atuye, ku myaka 81 y’amavuko.
Umwe mu bana be witwa Freddy Gashonga, avuga ku cyo azakomeza kumwibukiraho yagize ati “Papa yari umuntu wanga akarengane, ntiyabashaga kwihanganira ko umuntu agirirwa nabi nkana cyangwa ngo ababare, yari umuntu uhora afite muri we gutuza n’umunezero, ikizere, yahoraga ashaka igisubizo ntagushyira amaboko mu mifuka, akanga abantu batekerereza abandi (jugement).
Gakumba yize Philosophie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ageze mu Bubiligi ahiga Chimie-Métallurgie muri Kaminuza ya Leuven. Nyuma y’amashuri mu 1971 yakoreye ikigo cyaje kwitwa Gécamines nk’umwe mu bakozi bakuru bacyo muri Congo-Kinshasa icyo gihe kugeza mu 1986.
Yaje gusubira mu Bubiligi guhera mu 1986 akomeza gukorera Gécamines kugeza mu 1999. Gakumba Hangu n’uwo bushakanye Musaningundu Languida babyaye abana batatu ubu bakaba baranujukuruje.
Ni umwe mu babyeyi bakuru batuye mu Bubiligi bagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abakiri bato nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.
Ukurikije amateka u Rwanda rwaciyemo aho abakiri bato barushinga bakisanga ari ba nyakamwe, cyane cyane mu mahanga habayeho ko bamwe mu babyeyi nka Gakumba baziba icyuho. Iki gikorwa yagikoranye ubupfura mu ngo miryango myinshi yashibutse mu Bubiligi.
Gakumba Hangu ni umwe mu bayoboye Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice Belgique urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza no kuwuba hafi mu bikorwa byawurebaga, haba mu biganiro mbwirwaruhame, inama zitandukanye byose birebana n’umurongo uyu muryango ugenderaho.
Ari kandi mu babyeyi bari mu Bubiligi bari bagize ishyirahamwe ryitwaga Synergies nouvelles, rigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyecongo barimo abakozi bakuru, abaganga, abarimu n’abandi. Twavuga nka Harimo Prof. Kageruka Pasteur, Nahayo Julien, Sebasoni Servelien, Dr Dieudonné Sebashongore, Dr Karekezi Nzayinambaho, Dr Twahirwa André.
Umuhango wo gushyingura uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, saa tanu kuri Eglise Notre-Damede Laeken, Parvis Notre Dame-1020 Bruxelles, nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hakaba hateganyijwe ikiriyo guhera saa munani kugeza Saa mbiri z’umugoroba ahitwa Salle Quo Vadis, Salle Paroissial du Divin Sauveur) 82, Rue Aimé Smekens, 1030 Scharbeek.