Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2021, ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na JICA.
Atangiza ku mugaragaro ubu bufatanye, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kwigira ku mateka y’u Buyapani bwabashije gutera imbere kandi budataye umuco wabwo.
Ati “Aya masomo yihariye azadufasha kwigira ku buryo u Buyapani bwateye imbere butirengagije n’umuco wabwo. Bamaze imyaka irenga ijana bateye imbere kandi uko gutera imbere ntibigeze batakaza umwimerere w’umuco n’indangagaciro z’abanyagihugu. Bazigisha abarimu n’abanyeshuri bacu muri Kaminuza y’u Rwanda uko bo babigenje, ibi ni mu rwego rwo kugira ngo tubigireho, bityo natwe tubashe kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu”.
Minisitiri Uwamariya asanga ari uburyo bwiza bwo kwigira ku byiza abandi bagezeho kandi udatakaje indangagaciro n’umuco by’igihugu nk’uko u Buyapani bwabikoze.
Umuyobozi wa JICA, Dr. KITAOKA Shinichi, mu butumwa yanyujije muri mashusho yerekanywe, yavuze ko ubu bufatanye ari imbuto zavuye mu biganiro by’u Rwanda n’u Buyapani, ibihugu bihuje amateka.
Yagize ati “Imyaka 27 irashize mu Rwanda habaye amahano navuga ko ari isomo rikomeye u Rwanda rwize, tutiyibagije ibyabaye iwacu Hiroshima na Nagasaki. Ibi bikwiye kudufasha gukomeza guteza imbere ubukungu bw’abenegihugu kandi twishyize hamwe, ubwo nasuraga bwa mbere u Rwanda mu 2011 nabonye uburyo u Rwanda rusa neza n’umujyi ufite isuku, binyereka ko hari ikintu cyakozwe.”
“Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga u Buyapani twarahuye nibwo twaganiriye kuri ubu bufatanye bwa JICA Chair Program, nshimiye Amb. Charles Muligande wagize uruhare mu kugirango ubu bufatanye burusheho kunononsorwa”.
Hifashishijwe ikoranabuhanga Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Amb. Rwamucyo Ernest, yavuze ko hari byinshi u Rwanda ruzigira muri iyi gahunda y’amasomo azatangwa na JICA.
Ati “urwego rw’ubukungu rw’u Buyapani rwateye imbere, u Rwanda tuzarwigiraho byinshi harimo uburyo babigezeho. Bizadufasha guhanahana ubumenyi hagati ya za Kaminuza zo mu Buyapani na Kaminuza y’u Rwanda, bateye imbere mu bijyanye n’inganda ndetse n’ikoranabuhanga ibintu dukwiye kwigiraho no kumenya ibanga bakoresheje”.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, asanga ibihugu byose bizungukira muri ubu bufatanye kuko hari byinshi ibi bihugu byombi bihuriyeho, yongeraho ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Buyapani.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Alexandre Lyambabaje asanga ubu bufatanye ari amahirwe akomeye babonye.
Ati “aya ni amahirwe akomeye, urebye uburyo u Buyapani bwashegeshwe n’intambara ya kabiri y’Isi yose ariko bukabasha kuzahura urwego rw’ubukungu, ibi tuzabasha kubyigiraho uko babigenje kugira ngo natwe tubishyire mu bikorwa, ibyo tuziga bizarenga imbibi za Kaminuza y’u Rwanda bigere no ku bandi banyarwanda”.
Ubu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na JICA bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2021, buba bwarashyizwe ahagaragara mu mwaka 2020 ukwezi kwa Gatatu, ariko buza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, isomo rya mbere biteganyijwe ko rizigishwa tariki ya 30 Kanama 2021, rikazagaruka ku iterambere ry’ubukungu muri Aziya na Afurika, amwe mu masomo akazajya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’impuguke zo mu Buyapani.