U Rwanda na Arabie Saoudite byasinye amasezerano y’ubufatanye -

webrwanda
0

Amasezerano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent na Minisitiri wa Arabie Saoudite ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye.

Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Ahmed Kattan ari i Kigali aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Abaminisitiri bombi baganiriye ku kwagura umubano ndetse banasinye amasezerano rusange y’ubufatanye.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena ni bwo Ambasaderi Jamal M.H. Al-Madani uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.

Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano ibihugu byombi byagiranye
Minisitiri Amb Kattan na we yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'igihugu cye n'u Rwanda
Ubwo Minisitiri Dr Biruta yashyiraga umukono ku masezerano y'ubufatanye n'Ubwami bwa Arabie Saoudite
Minisitiri Dr Biruta yakiriye Amb. Kattan uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)