Bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’Umutima mu Rwanda (HCRF-R), Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.
Amasezerano yo iki kigo yashyizweho umukono kuwa 11 Kamena 2021, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.
Biteganyijwe ko kizubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse uyu mwaka ukazarangira imirimo itangiye nk’uko byatangajwe na The New Times.
Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima mu Rwanda, Gisele Gatariki kizakurikirana iyi mirimo, yavuze ko igice cya mbere cyo kizamara amezi 18.
Yongeyeho ati “Iki kigo cy’indwara z’umutima kizatanga ubuvuzi ku bantu bose barwaye indwara z’umutima harimo izikenera kubagwa cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Duteganya ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hagati y’imyaka ibiri n’itatu.Kizatangira gifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera ku 1000.”
Ibi bitaro bizaba bigizwe n’igice kizajya gikorerwamo ubushakashatsi, laboratwari izajya isuzuma ibizamini, aho babagira abarwayi, ahagenewe kunyuza abantu mu cyuma, ahatangirwa imiti ndetse n’ibiro by’abakozi.
Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ry’Indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iki kigo kije gukemura byinshi birimo guha ubutabazi indembe, gutanga ubufasha ku bantu bakeneye ubuvuzi bwihutirwa no kuvura abandi badafite ubushobozi buhagije, ndetse ko bizajya byitorezwamo abaganga bavura izi ndwara cyane cyane abavura abana.
Yongeyeho ati “Nk’urugero abana barenga 1000 bavuka bafite indwara z’umutima bakuye ku babyeyi babo babatwite kandi zikeneye kubagwa. Muri bo byibura 16 ni bo babagwa neza. Kubagwa birahenda ni yo mpamvu ibi bitaro bigiye kubakwa bizafasha abana benshi n’abakuru kubasha kwivuza babazwe.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze u Rwanda rufite intego yo kuzaba ikitegererezo mu buvuzi ndetse abantu benshi bakajya baza kwivuriza mu Rwanda.
Yagize ati “Iki kigo kizafasha mu kongera umubare w’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda, ndetse zize zitaje kuvura gusa ahubwo zije kwigisha no gukora ubushakashatsi.”
Amb. El Ansary we yavuzeko Misiri yiteguye gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura inzego z’ubuzima ndetse izahera kuri iki kigo cyigiye kubakwa kitazanga ubufasha ku barwayi bafite indwara z’umutima, gikore ubushakashatsi ndetse kinafashe n’abaganga kwimenyereza neza.
Indwara z’umutima ni zimwe mu zica abantu mu Rwanda bityo kuba hagiye kubakwa ibi bitaro bizaba igisubizo ku ubuzima bwa benshi.