U Rwanda rurasabwa arenga miliyari 900 Frw ku ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi; dore inyungu rwiteze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda bisa n’ibihenze, Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera, yabwiye The NewTimes ko aya mafaranga u Rwanda ruzakenera harimo azaturuka imbere mu gihugu n’azava hanze nk’uko bigaragazwa na Gahunda y’ibikorwa byo kurwanya imihindagurkire.

Yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’abikorera kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego rwihaye mu bijyanye n’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi.

Ati "U Rwanda rwafunguriye imiryango abashoramari kugira ngo binjire bahabwe urubuga mu rwego rwo gufasha u Rwanda kurenga ingaruka z’ubukungu rwasigiwe na COVID-19, aho ubwikorezi bwagira uruhare rukomeye mu gutanga imirimo itangiza ibidukikije."

Karera yavuze ko uretse kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku ikoreshwa ry’imidoka z’amashanyarazi rizagabanya icyuho cy’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo, biturutse ku bikomoka kuri peteroli bizaba bitagikenewe cyane.

Abashoramari bari koroherezwa

Karera yavuze ko umubare w’abashora imari muri iyi gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi ugenda wiyongera ahanini bitewe na gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kuborohereza.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa n’ubundi bwose bushoboka.

Karera yavuze ko mu byo aba bashoramari bazagabanyirizwa harimo n’igiciro cy’amashanyarazi kuri station izi modoka zizajya zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi ngo ni uko ibyuma by’izi modoka bizajya bigabanyirizwa umusoro.

Ati "Imodoka zikoresha amashanyarazi zizagabanyirizwa imisoro, ndetse n’ibyuma byazo, nka bateri n’ibikoresho byo kuzongeramo amashanyarazi bifatwe nk’ibitishyura umusoro ku nyongeragaciro."

Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.

Ubundi bufasha aba bashoramari bazahabwa harimo kuba batazajya bishyura ubukode bw’aho bubatse station z’amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.

Imodoka zo muri ubu bwoko kandi ngo zizajya zihabwa ibirango byihariye ku buryo zizajya zoroherezwa kubona aho guparika. Mu gihe izi modoka ziri gukoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi kandi zizajya zoroherezwa kubona ibyangombwa.

Mu gihe Leta igiye gukodesha imodoka mu bikorwa bitandukanye hazajya haherwa kuri izi zikoresha amashanyarazi, mu gihe ibigo bizikora n’ibizicuruza bizajya bigabanyirizwa umusoro kandi bigashyirirwa igihe runaka bizajya bimara bitawishyura.

Karera yavuze ko uku korohereza abashoramari byatangiye gutanga umusaruro, nk’aho ku bufatanye n’Ikigo gishora imari mu bijyanye na moto zikoresha amashanyarazi cya ’Ampersand Company’ moto zigera ku 7000 zigiye guhindurwa zikava ku gukoresha lisansi zigatangira gukoresha amashanyarazi.

Yavuze ko kandi Victoria Motors yatangiye kwinjiza mu Rwanda imodoka zikoresha amashanyarazi, harimo n’izizakoreshwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth izwi nka CHOGM.

Ati "Kugeza ubu imodoka 10 zikoresha lisansi n’amashanyarazi icya rimwe (Plug-in-Hybrid electric vehicles) zaragurishijwe ndetse zatangiye akazi izindi 60 zari mu bubiko zitegereje gukoreshwa muri CHOGM 2021."

Uretse ibi bigo bibiri Karere yavuze ko Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation) cyagaragaje ubushake bwo gushora imari mu kugeza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi.

Kugeza ubu ngo iki kigo cyamaze no kohereza mu Rwanda itsinda ry’abantu rizareba niba uyu mushinga ushoboka muri Kigali. Uretse iki kigo ngo hari n’indi Sosiyete yo muri Malaysia yitwa Go Auto yamaze kugaragaza ko ishaka kugeza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi zizajya zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ruzazigama miliyari 20 Frw

Nubwo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda bisa n’ibihenze, Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Alfred Byiringiro, yabwiye The New Times ko mu nyigo yakozwe na Guverinoma byagaragaye ko bizagera mu 2025 u Rwanda rumaze kuzigama miliyari 20 Frw.

Ati "Ikoreshwa ry’imodoka na moto zikoresha amashanyarazi, kuba ari ikoranabuhanga rishya birasaba ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa. Bizagabanya cyane kugendera ku bikomoka kuri peteroli byinjizwaga mu gihugu."

Imibare y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Knoema igaragaza ko uko u Rwanda rwagiye rutera imbere ingano y’ibikomoka kuri peteroli rukenera yagiye yiyongera ndetse ikarushaho kwiharira amafaranga u Rwanda rushora mu gukura ibicuruzwa hanze.

Imibare yerekana ko mu 2008 mu bicuruzwa u Rwanda rwatumizaga mu mahanga, ibikomoka kuri peteroli byari byihariye 3,3%, mu 2008 iri janisha ryaje kuzamuka rigera kuri 8,1%, byageze mu 2014 ibikomoka kuri peteroli byihariye 19,5% by’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga. Mu 2019 iri janisha ryari kuri 16,7%.

Imibare ya The Observatory of Economic Complexity (OEC) igaragaza kandi ko ibikomoka kuri peteroli ari bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rukenera cyane kandi rukabishoramo akayabo, nk’aho nibura buri mwaka miliyoni 411$, amafaranga ari hejuru y’ayo rushora mu kugura imiti.

Mu gihe rero u Rwanda ruzaba rutangiye gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi, igice kinini cy’aya mafaranga ruzayazigama ashorwe mu bindi bikorwa.

Uretse inyungu ziri mu buryo bw’amafaranga, ubushakashatsi bwerekana ko ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi zifasha igihugu kugabanya ingano y’ibyuka bihumanya ikirere, n’urusaku rwinshi ibizwi nka ‘Noise pollution’ cyane ko imodoka zikoresha amashanyarazi zigenda zitavuga.

Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi. Gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi ni kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.

U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050. U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Iyi gahunda yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ikigo REMA kiri kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

Ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi rizasaba u Rwanda arenga miliyari 900Frw, izi ni zimwe mu modoka za Volkswagen zikoresha amashanyarazi zatangiye guteranyirizwa mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)