U Rwanda rwahawe imashini 2 zipima Covid-19 ku rwego ruhanitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imashini zatanzwe na Guverinoma y'u Buyapani ibinyujije mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zikaba zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021.

Ubusanzwe gupima Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR byakorwaga havangwa ibipimo (samples) 1000 bifatwa hifashishijwe uburyo bwo gupima amacandwe mu kanwa mu gihe bigaragaye ko harimo uwanduye, bikongera bikavangurwa hagapimwa kimwe ku kindi.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye Abanyamakuru ko izi mashini zizakemura ibibazo birimo gupima abantu benshi kandi vuba.

Ati 'Ni imashini zitwongerera ubushobozi bwo gusuzuma mu buryo bworoshye kandi bwihuse kuko ni uburyo bukoranye ikoranabuhanga rihambaye aho ibyo dusuzuma muri virusi duhita tubibona vuba kandi ari ikoranabuhanga ribikoze. Bityo rero tukaba twasuzuma abantu benshi mu munsi umwe.

Guverinoma iri muri gahunda yo kongera kuzahura ubukungu n'imibereho muri rusange yazahajwe na Covid-19, gusuzuma abantu rero biri mu nshingano za Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo abitabiriye ibikorwa bitandukanye bajye bisuzumisha. Ni byiza ko bajya basanga dufite ubushobozi bwo kubasuzuma vuba.'

Muri rusange u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gusuzuma samples byavanywe mu bantu bigera ku 1000 ariko ubu nyuma y'uko izi mashini zije ruzaba rushobora gusuzuma abantu 3000 ku munsi.

Nk'urugero, umuntu [umukozi wa RBC] umwe yabaga afite ubushobozi bwo gusuzuma cyangwa gukora ibipimo [samples] 24 mu masaha abiri n'igice. Ni mu gihe iyi mashini imwe ishobora gukorera samples 240 muri icyo gihe.

Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko izi mashini; imwe izashyirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, i Kanombe mu gihe indi izashyirwa ku cyicaro cya Laboratwari Nkuru y'Igihugu mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru ya IGIHE



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-rwanda-rwahawe-imashini-2-zipima-covid-19-ku-rwego-ruhanitse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)