Nubwo ubwandu bwa Covid-19 bumaze iminsi bwiyongereye mu Rwanda, muri rusange u Rwanda rwabashije guhangana n’iki cyorezo ku rwego rwo hejuru ku Mugabane wa Afurika, kuko ikigero cy’ubwandu kiri kuri 6% mu gihugu hose, mu gihe ikigero cy’abicwa n’iki cyorezo kiri kuri 1.3%.
Muri rusange abantu 30 048 nibo bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda, mu gihe 378 bamaze kwitaba Imana ndetse kuva muri Werurwe 2020, u Rwanda ruri mu bihugu bicye bya Afurika byakomeje gutanga amakuru y’uburyo icyorezo cya Covid-19 gihagaze. Kuva icyo gihe kugera ubu, ibipimo 1.535.396 bimaze gufatwa, mu rwego rwo kugenzura ikigero cy’ubwandu mu Rwanda.
Uretse u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Albanie, Australie, Israel, Japan, Lebanon, Nouvelle Zelande, Macedonia, Serbia, Singapore, Koreya y’Epfo, Thailand n’u Bushinwa, uretse ko butaremezwa neza.
RwandAir isanzwe ikorera ingendo mu Burayi, aho yerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi n’u Bwongereza.