Ubuhamya bubabaje: Yazinutswe abagabo nyuma yo kuryamana n'abasaga 200| Bamuteye inda ndetse banamwanduza SIDA – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yatanze ubuhamya bw'ukuntu yaretse uburaya nyuma yo kuryamana n'abagabo basaga 200 bakamwanduza SIDA ndetse bamwe bakanamutera inda bakamutererana.

Mu gutangira, uyu mugore w'imyaka 42 yavuze ko yatangiye gukora uburaya afite imyaka 16 y'amavuko ashutswe n'abakobwa bari baturanye aho bamubwiye kujya ajyana nabo gukorera amafaranga. Yavuze ko yagiye ahura n'ingaruka mbi zirimo nuko yakubitwagwa n'abagabo babaga baryamanye ndetse bamwe bakanamurongora batamwishyuye. Nyuma y'umwaka umwe atangiye gukora uburaya, uyu mugore yatewe inda n'umwe mu bagabo baryamanye maze abyara umwana we wa mbere.

Muri bwa buzima bwe bw'uburaya, uyu mugore yavuze ko yabayeho nabi cyane dore ko yakoreraga imirimo abakobwa bagenzi be bicuruzaga maze bakamwishyura amafaranga ari nayo yamufashaga kurera umwana we no kumushakira ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwe.

Uyu mugore yaje guhura n'umugabo wamubeshye ko azamugira umugore we nyamara Nyamugabo yari yaratandukanye n'undi mugore. Uyu mugabo yamugejeje iwe bararyamana ndetse anamutera inda. Nyuma yaje kumwihinduka amubwira ko atabana nawe maze aramuhambiriza.

Uyu mugore yavuze ko ibyo yibuka byamubabaje cyane ari umunsi yarongowe n'abagabo bane barangiza bakamubwira ko bari buze kumwica. Nubwo batamwishe nkuko bari babivuze ariko bamwanduje SIDA.

Mu gusoza, Uyu mugore yagiriye inama abakobwa kureka umwuga w'uburaya kuko ari mubi ahubwo abashishikariza gukora indi mirimo yabafasha kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo.



Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bubabaje-yazinutswe-abagabo-nyuma-yo-kuryamana-nabasaga-200-bamuteye-inda-ndetse-banamwanduza-sida/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)