Nari imbata yo kwiyambura agaciro ariko ubutumwa bwiza bubohora umuntu ingoyi y'icyaha, bwampaye imbaraga zo kubitsinda.
Nanze imico yanjye kandi nanga n'uburyo nakoraga hagati y'abandi bantu. Nashakaga kunezeza abandi; nkumva nshaka kuba umuntu waba ikitegererezo cy'umukristo mwiza ariko nabangamiwe nuko ntari nifitiye ikizere. Sinatekerezaga ko ndi mwiza bihagije, kandi rwose ibi byambujije gukora no kuvuga iby'ubushake bw'Imana.
Mu butamenya, naravugaga nti: "Ntabwo nemeranywa n'Imana yaremye ibintu byose, harimo nanjye ubwanjye." Yandemye uko ndi, nkavuga ko yandemye nabi. Maze kubimenya, nahise mbona ko mu byukuri ibyo ari icyaha. Nta shimwe no kwizera nari mfite ku Mana ko naremewe kubw'umugambi mwiza.
Nasomye Ijambo ry'Imana kubyerekeye imbuto z'Umwuka, kubyerekeye urukundo, umunezero, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, ubudahemuka, kugwa neza (ubwitonzi), kwirinda( kwifata). Namenye neza ko ibyo ari byo nari nkeneye mu buzima bwanjye.
Namenye ko ndi igikoresho mu biganza by'Imana
Nasenze Imana ngo imfashe kwibona nk'uko yo imbona. Mbifashijwemo n'Imana natangiye urugamba rw'imbere muri jye kugira ngo nsinde kutishimira uwo ndi we( icyo cyaha). Birumvikana Imana yankuyeho iyo mitekerereze, ariko kandi niyo bishatse kugaruka Yesu yampaye imbaraga zo kubirwanya. Natsimbaraye ku murongo wo mu 1 Abakorinto 6:20. 'kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."
Igihe cyose nageragezwaga no kwitesha agaciro, naravugaga nti 'Oya'. Imana yanguze igiciro cy'inshi. Yabonye ikintu cy'agaciro muri njye. ' Kwiyambura agaciro byatumaga ntagira icyo nkora, ibyo ntibyari ukuri nta nubwo byubahishaga Imana mu mubiri wanjye no mu Mwuka wanjye.
Icyaha kizana kudatuza n'amakuba, nanjye ubwanjye narabyiboneye. Gutsinda icyaha bisobanura ko nshobora kubona umutuzo kandi nkagira umunezero mu buzima bwanjye, kandi nkabona n'umuti wa buri kintu. Iyo mbaho ubuzima bw'intsinzi nshobora kuba igikoresho mu maboko y'Imana kandi ishobora kunkoresha no kumbumba neza nkuko ishaka.
"Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.' Abaroma 6:13
Source:Activechristianity.org
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Ni-gute-nakiriye-imbaraga-zo-gutsinda-kwitesha-agaciro.html