Harabura iminsi itanu yonyine Album Inzora yitiriye umwana aherutse kwibaruka ikajya hanze. Ikaba ari iya gatanu araba ashyize kuva yatangira umuziki aho iya mbeza yitwa Komeza yagiye hanze mu mwaka wa 2010.Kugeza ubu Knowless ari mu bahanzi bakunzwe cyane ushingiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha zinyuranye.Umuhanzikazi w'ijwi ryiza uburanga n'ubuhanga uteganya uzashyira hanze Album ya 5 kuwa 14 Kamena 2021
Ijwi uburanga ubuhanga bushingiye kukuba ari muri bacye bakora umuziki babashije guhuza umuziki n'amashuri agahatana kugeza ageze kumpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza(Masters) yakuye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika ya Oklahoma Christian.Kuva icyorezo cya COVID 19 cyaza amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zishimiwe n'abatari bacye zirimo iyitwa Nyigisha yagiye hanze kuwa 27 Mata 2020, Player na Papa.
Abumvise izi ndirimbo zose bakaba barishimiye uko ziteguye hategerejwe Album ya gatanu yuyumuhanzi INYARWANDA yabateguriye ibyo wakwitega kuri iyi Album ibi bikaba bibaye nyuma yuburyo yakoresheje asusuratsa abitabiriye igikorwa cyo kumurika gahunda y'urubyiruko mu Rwanda ya UNFPA.Aho mu ndirimbo yaririmbye yagaragaje ubuhanga bukomeye burimo guhuza bidasanzwe ijwi nabacuranzi biri muri bimwe mu bigaragaza Album idasanzwe ye Inzora
Yahuje n'bacuranzi mu ijwi ryiza ariko wumva ko rimaze imaze iminsi mugutegura umushinga mugari w'umuzingo wa gatanu Inzora.
Muri bimwe twakwitega kuri iyi Album n'ubuhanga budasanzwe nk'umuhanzi wafashe igihe kitari gito kirimo nicya Lockdown ategura uy'umuzingo we wa gatanu. Bitandukanye nizabanje zari nziza ariko umwanya wo kuzitegura wabaga ari muto kubera amasomo nindi mishinga y'umuziki irimo n'ibitaramo yabaga ihari.Ikindi itsinda ryabakoze kuri iyi Album ririmo abahanga bakomeye mu busanzwe mu muziki barimo umwe mu bacuzi bahagaze neza kugeza ubu mu muziki w'u Rwanda Ishimwe Clemente ugashyiraho umwarimu wigisha mu ishuri yanizemo ry'umuziki rya Nyundo akaba n'umuririmbyi ukomeje kwerekana itandukaniro bidashidikanywaho Igor Mabano.
Mubindi nuko hashobora kuzagaragaraho izo yakoranye nabahanzi bakomeye bo mu Rwanda bishobora no gutungurana akoranye numwe mu bahanzi bamaze iminsi mu Rwanda cyangwa bo mu karere dore ko uburyo inzu y'umuziki ikoramo akazi iyo abereye umwamikazi mu buryo bwose budasanzwe buryabye kandi butumye ikiramy bushingiye ku ibanga no gutegura mu myaka irenga icumi mu muziki.Ubusanzwe Butera Knowless waminuje kandi ugikomeje wanditse amateka akomeye mu muziki wa fashe imitima y'abatari cye ni muntu ki?Yamamaye nka Knowless yavutse kuwa 02 Ukwakira mu mwaka 1990 yitswe Jeanne D'ARC Ingabire Butera. Knowless ni umuririmbyi uri mu bimbere aho kugeza ubu kumbugankoranyambaga ze ari mu bimbere bakrikirwa n'abatari bacye nkuko n'indirimbo ze zifasha abatari bacye.
Akora umuziki ugaruka k'urukundo rwababiri, akagaruka no kubibazo bigaragara mu muryango mugari n'ibidni bigaragara mu buzima bwa buri munsi.Yavukiye mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Ruhango akaba umubyeyi w'abana babiri harimo uwitwa Ishimwe Butera Or nundi witwa Inzora izina yanitiriye Albumye shyashya izajya hanze kuwa 14 Kamena 2021 nkuko yabitangaje.Se yitwa Jean Marie Vianey Nyina akitwa Marie Claire Uyambaje ababyeyi bombi bakaba baratabarutse. Nyina yari umudivanisiti w'umunsi wa karindwi akaba numuririmbyi.Yatangiriye amashuri ye abanza mu gace ka Nyamirambo mu mujyi wa Kigali akomereza ayisumbuye muri APARUDE mu Ruhango.
Umuziki we yawutangiye aririmba mu makorali anyuranye mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye Kaminuza muri KIST azagukomereza mu yitwa Oklahoma Christian yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mwaka wa 2019 .
Mu Ukuboza kwa 2011 nibwo yashyize Album ye ya mbere hanze yitwa Komeza iyakabiri yashyize hanze yaramaze kwinjira mu nzu y'umuziki nubu akirimo ya Kina Music hari mu mwaka wa 2013.Yatanze ibyishimo mu bihugu bitandukanye ahereye ku ivuko mu Rwanda Uganda nahandiYakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo Danny, Paccy, Ciney, Jay Polly,Kamichi na Urban Boyz.Yaririmbye mu bubiligi kurubyiniro rumwwe n'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Cecile Kayirebwa.Kurubu akora injyana ya R&B nubwo bitamubuza gukora nizindi kandi nazo akazikora neza kubera umwihariko w'ijwi rye.
Akinjira mu muziki yahise yegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza winjiye mu muziki kinyamwuga hari mu mwaka wa 2010 igihembo yahawe mu bihembo bya Salax Award.Mu mwaka wa 2013 hakubise huzuye mu kwezi kwa Kanama byemejwe ko ariwe wegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rikomeye mu mateka y'umuziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star.Ahita anahabwa ku nshuro yakabiri igihembo cya Salax Award ariko none nk'umuhanzikazi mwiza w'umwaka wa 2013.Akaba kandi yararimbye muri Rwanda Day yabereye mu murwa mukuru w'ubwongereza London muwa 2013 hamwe n'abandi bahanzi 2 bintoranywa.
Muri 2015 2015, Knowless Butera won the Primus Gumma Gumma Superstar 5th Edition, and she is the first woman to win such a competition.Maze mu mwaka wa 2015 nyuma yo gukora cyane yegukana ku nshuro y'irushanwa ya gatanu PGGSS.