Ku munsi w'ejo nibwo shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-2021 yashyizweho akadomo aho igikombe cyegukanywe na APR FC mu gihe Sunrise FC na AS Muhanga ari zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Iyi shampiyona yakinwe mu buryo bw'amatsinda, maze amakipe 8 yitwaye neza ahatanira igikombe mu gihe andi 8 yahise arwana no kutamanuka.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu bifatwa nk'udushya byagaragaye muri iyi shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-2021.
AS Muhanga yatojwe n'abatoza 2 bose ntihagira n'umwe ubona intsinzi
Uyu mwaka w'imikino ikipe ya AS Muhanga yatangiye itozwa n'umutoza Nduwantare Ismail aho yaje gusezererwa hahabwa akazi Nzunga Thierry, aba batoza uko ari babiri nta n'umwe wigeze ubona amanota kuko imikino yose bayitsinzwe.
AS Muhanga yari mu itsinda A na APR FC, Gorilla na Bugesera. Nduwantare yatoje imikino ya APR FC na Gorilla FC (umukino ubanza n'uwo kwishyura) yose arayitsindwa, indi mikino yose yasigaye yatojwe na Nzunga Thierry aho yose yayitsinzwe.
AS Muhanga yasoje shampiyona ifite amanota ubusa
AS Muhanga yakoze agashya ko gusoza shampiyona nta nota ifite, mu mikino 13 nta nota na rimwe yigeze ibasha kubona, yasoje ifite amanota zero.
Zapata yatoje Mukura VS ahagarikwa adatsinze
Shampiyona yatangiye ikipe ya Mukura VS itozwa na Zapata. Yari mu itsinda D na Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC. Mu matsinda Zapata yabonye amanota 2(Sunrise FC i Huye no kuri Marines FC i Rubavu), mu guhatanira kutamanuka yatoje imikino 2, anganya na Sunrise FC i Huye atsindwa na Kiyovu Sports. Yahise ahagarikwa, mu mikino 8 yabonyemo amanota 3 gusa.
Seninga Innocent yirukanywe hagati mu mukino
Tariki ya 23 Gicurasi 2021 mu mukino w'umunsi wa mbere w'icyiciro cy'amakipe ahataniye kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Musanze FC yatsinzwe na Gasogi United 4-1, umukino ugeze ku munota wa 63, umuyobozi w'iyi kipe yahise atangaza ko uyu mutoza yirukanywe.
Amarozi yongeye kugaruka
Kimwe n'indi myaka yabanje, uyu mwaka nabwo hongeye kumvikana ikibazo cy'amarozi mu makipe, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson yatangaje ko yagiye arwana n'imyuka mibi aho yakekaga ko yarozwe.
Ikindi yavuze ni uko bagiye bamusaba gukoresha amarozi akabyanga kuko imyemerere ye itayemera, ikintu cyateje umwuka mubi muri iyi kipe ndetse baza no kumuhagarika.
Abanyamakuru bagiye babura uko bareba imikino, horoherezwa bamwe mu bafana
Nk'uko amabwiriza yagenga iyi shampiyona yabiteganyaga, nta mufana wari wemewe ku bibuga kubera icyorezo cya Coronavirus, ni mu gihe abanyamakuru 30 ku mukino aribo bari bemewe.
Ku mikino imwe n'imwe hagiye hagaragara ikintu kitishimiwe n'itangazamakuru aho wasangaga ku rutonde rw'abanyamakuru bagomba kureba umukino, ikipe yakiriye yavanzemo n'abafana(bahimbiwe ibitangazamakuru bakorera), ni mu gihe hari abanyamakuru baburaga uko bayikurikirana.
Ubusinzi
Ubusinzi ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane muri uyu mwaka w'imikino, muri Gicurasi ubwo umutoza Seninga yirukanwaga muri Musanze FC (na we wagiye ashinjwa ubusinzi), yatangaje ko iyi kipe hari abakinnyi banywa inzoga team manager akabahishira bikanatuma atanga umusaruro muke.
Ibi kandi byiyongera kuri rutahizamu w'iyi kipe ya Musanze FC, Mutebi Rashid muri uko kwezi yahagaritswe azira gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga no kuzizana mu mwiherero akazinyweramo, aho yaje no kubisabira imbabazi.
Myugariro wa Sunrise FC yakuwe ku kibuga umukino ukirangira na polisi
Tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y'umukino Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1 kuri Golgotha Stadium, myugariro Mugabo Gabriel wa Sunrise FC yahise atabwa muri yombi na polisi iri kumwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) aho yari akurikiranyweho gukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato umugore w'umugabo.