Ubutumwa n'ibyishimo by'abatuye muri Nigeria,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie yari itegerejwe n'abatari bacye hirya no hino mu bice by'isi by'umwihariko muri Africa, kuva aho igereye hanze benshi bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo batewe n'iyi ndirimbo. 

Abantu benshi bibaza ikiri muri iyi ndirimbo yatoranijwe muri eshatu Bruce  Melodie yari yasabye abamukurikira guhitamo, bigatuma bayireba ku bwinshi. Izina ry'iyi ndirimbo naryo ubwaryo ryatumaga benshi bibaza ibyayo kuko kwita indirimbo 'Katapila' uri umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo z'urukundo byari agashya.

Ubusanzwe 'Katapila' n'ubwo ryageragejwe kwandikwa mu Kinyarwanda ariko ni ijambo ry'icyongereza rimenyerewe ku bikoresho byifashishwa ahanini mu bwubatsi. Abenshi bazi ibimashini bisiza imihanda byinshi ni byo abantu bazi nka Catapilar kuko uruganda rubikora rwatangiye mu 1925 ari ko rwitwa n'ubwo harimo n'udusimba duto twitwa gutyo.

Guhuza urukundo, ibikoresho bisiza imihanda by'ubwubatsi se, udusimba duto tw'udukuruzanda, byari ikibazo gikomereye abakunzi b'umuziki nyarwanda. Adatinze kuwa 24 Kamena 2021 iyi ndirimbo yayishyize hanze ikoze mu buryo bubyinitse ku bantu bazi kubyina ingwatiramubiri. 

Ariko na none kubasha guhuza izina n'amagambo avugwa muri iyi ndirimbo bisaba ubuhanga bukomeye nyamara abahanga bamaze kumva neza ko yerecyeza ku rukundo rwa babiri mu bijyanye n'amabanga y'abakuze. Mu kuri ikoze mu buryo bwiza nk'uko byagiye byemezwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda mu nyunganizi batanze babinyujije ku rubuga rwa YouTube ku rukuta rwihariye rwa Bruce Melodie aho bose bashimye bakagaragaza ko bishimira umuziki akora bati iyi niyo yari itegerejwe muri iyi mpeshyi.

Abo mu bihugu binyuranye bya Africa bagize icyo bavuga kugeza ubu barimo abo muri Nigeria, Australia, Kenya, Burundi, Congo, Kenya, Senegal, Mozambique n'abanyarwanda benshi kandi ubutumwa bukomeje kwiyongera bunyura mu nyunganizi. Nyuza ijisho mu butumwa bwagenewe Bruce Melodie buvuye hirya no hino ku Isi, akaba ari ubutumwa bumurata amashimwe kubera indirimbo ye 'Katapila'.

BURUNDI: Mbega indirimbo nziza igiye gusaza abantu, irimo amagambo y'urukundo na none iyi Katapila ni umuriro. Â 

AUSTRALIA

CONGO

NIGERIAMOZAMBIQUESENEGALSOUTH SUDANUGANDA:Twereke urukundo u Rwanda


 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106930/ubutumwa-nibyishimo-byabatuye-muri-nigeria-senegal-australia-uganda-mozambique-burundi-ken-106930.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)