Ubuzima: Abakunda gukoresha 'Makeup' baburiwe! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwakorewe ku bwoko bwa makeup bugera kuri 231 bukoreshwa mu gukora neza ibitsike n'ingohe cyane cyane ubwo umuntu atavana ku mubiri akoresheje amazi, bwagaragaje ko ziba zirimo ibinyabutabire by'uburozi bwitwa PFAS, bizwiho kongera ibyago by'indwara ya kanseri cyangwa ibindi bibazo by'ubuzima.

Makeup zisigwa ku maso n'ingohe zizwi nka 'mascara', zishobora guhangana n'amazi ku buryo umuntu atazivanaho ayakoresheje ahubwo bisaba amavuta.

Ni cyo kimwe n'amoko atandukanye ya 'lipstick' na 'foundation'. Byose ubushakashatsi bwasanze biba byifitemo ibinyabutabire bishobora gukururira uwabyisize kurwara kanseri.

Ubushakashatsi bwakorewe mu maduka atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, bwagaragaje ko nibura kimwe cya kabiri cy'izo makeup ziba zigizwe n'ikinyabutabire cyitwa Fluorine, cyifitemo uburozi bwa PFAS butera kanseri.

Izi makeup kandi ngo zishobora gushegesha ubushobozi bw'ubudahangarwa bw'umubiri, gutuma abagore babyara abana bafite amagarama make ndetse n'ibyago bya kanseri ku bice bimwe na bimwe by'umubiri bikiyongera.

Abakoze ubushakashatsi bakangurira za leta kuburira abaturage bazo, bakagira amakenga mu ikoreshwa ry'izi makeup kuko ngo inganda zizikora zitajya nibura zinandikaho ubutumwa buburira abakiliya.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuzima-Abakunda-gukoresha-Makeup-baburiwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)