Ubwami bw'Imana si ukurya no kunywa! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Abaroma 14:17

Pawulo arimo yandikira itorero ry'i Roma muri iki gice cya 14 yabonye bafite utubazo twinshi, yasanze abantu bibanze ku byo kurya no kunywa. Bamwe bavugaga ko hari ibihumanya, abandi bavuga kuby'iminsi mikuru yizihizwa bakagira n'indi itizihizwa, nibwo ngo batangiye gucanirana imanza. Pawulo yababujije gucanirana imanza, ababwira ko Ubwami bw'Imana budashingiye kubyo kurya no kunywa. Ntibushingiye kubyo tubona, ntibushingiye kubinezeza abatuye isi

Yababwiye ko Ubwami bw'Imana bwubatse ku mfatiro 3 : Gukiranuka, amahoro, no kwishimira mu Mwuka Wera. Ubwami bw'Imana ntibuboneka, ntibugaragara! Yesu ubwo yaganiraga n'abafarisayo baramubajije bati 'Ese Ubwami bw'Imana buri he?' arabasubiza ati 'Ubwami bw'Imana ntibuzaza bavuga ngo buturutse hariya, cyangwa se ngo ngubu' yarababwiye ngo Ubwami bw'Imana buri imbere muri mwe.

Biratangaje kuko tutajya tumenya ko muri twe hubatsemo Ubwami bw'Imana! Si n'Ubwami bw'Imana gusa, ahubwo n'Intebe y'Imana, ubumana bwayo, imbaraga zayo, ububasha bwayo, ibyo byose ntibiba ku misozi ahubwo biba muri twe. Mu isengesho rya Data wa twese uri mu i Juru, turavuga ngo 'Ubwami bwawe buze' ariko rimwe na rimwe ntidusobanukirwe neza icyo bivuze.

Ubwami bw'Imana ni ubwo gukiranuka

''Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abanditsi n'ukw'Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.'' Matayo 5:20

Dukunze kwita abafarisayo ngo indyarya n'ibindi byinshi. Abafarisayo mu by'ukuri bari abayuda biyemeje kwitandukanya n'abandi batumviraga Imana. Bo biyemeza kubahiriza amategeko ya Mose ariko imbere muri bo hari huzuyemo ibinyoma . (Matayo23:2) Ariko aha Yesu yahamije ko dukwiye gukiranuka birenze uko tugaraga inyuma, bikagera imbere mu mutima ahiherereye.

Aha rero biragoye ko umuntu yagira Ubwami bw'Imana gukiranuka kutamurimo. Uhereye none tangira wige gukiranuka dore ko na Yesu yagaragaje kenshi ko umukiranutsi ari we uzahirwa. Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa (Matayo 5:6)

Ubwami bw'Imana ni ubw'amahoro

Yesu niwe Mwami w'amahoro, niwe wenyine utanga amahoro. Yesaya yarabihanuye ati 'Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w'amahoro'. Yesaya 5: 9.

Aha dukwiye kwibaza niba twarakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza, ndetse n'Umwami w'amahoro mu buzima bwacu. Yesu kandi adusaba kugira umutima nk'uwari muri we, reba niba nawe ubaho ubuzima agushakaho nibwo uzagira amahoro muri wowe bityo Ubwami bw'Imana buze muri wowe.

Wasoma kandi iyi nyigisho: Yesu ni Umwami w'amahoro. Dore ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima https://www.agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-amahoro-Dore-ibintu-7-bibuza-amahoro-yo-mu-mutima.html

Ubwami bw'Imana ni ubwo kwishimira mu Mwuka Wera

Biragoye ko wakwishira mu Mwuka Wera utaramwakira. Ukwiye kubanza gushaka Umwuka Wera akakuyobora nibwo Ubwami bw'Imana buzaza muri wowe. Ijiambo ry'Imana ritubwira ko " Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana,". Birasobanura ko Uwuzuye Umwuka Wera akayoborwa nawe ari we mwana w'Ubwami bwo mu i Juru. Duharanire gushaka no kuyoborwa n'Umwuka Wera

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubwami-bw-Imana-si-ukurya-no-kunywa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)