Ubwongereza bwashyize hanze ikipe buzakoresha mu mikino ya Euro yari itegerejwe na benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza bigira igisati cy'imikino byiriwe byacitse ururondogoro ku bakinnyi umutoza w'ikipe y'igihugu Gareth Southgate azakoresha mu mikino ya Euro 2020 iteganyijwe kuwa 11 Kamena kugeza 11 Nyakanga 2021.

Iyi kipe yibazwagaho na benshi barimo n'abanyarwanda benshi bayikunda,yatunguranye nkuko byari byitezwe aho abakinnyi bigaragaje barimo Jesse Lingard na James Ward Prowse basigaye mu gihe uyu mutoza yatunguranye atwara abakinnyi 4 bakina ku ruhande rw'iburyo.

Nubwo byavugwaga ko Alexander-Arnold ukina mu ikipe ya Liverpool asigara,byarangiye ahawe umwanya ahubwo uyu mutoza atwara abakinnyi 5 gusa bakina hagati mu kibuga.

Mu cyumweru gishize nibwo Gareth Southgate yari yahamagaye ikipe y'abakinnyi 33 ariko uyu munsi yajonjoye asigarana 26 abandi 7 barasigara.

Umukino wa mbere muri Euro,Ubwongereza buzawukina na Croatia kuwa 13 Kamena uyu mwaka.

Abakinnyi bahamagawe mu Bwongereza:

Abanyezamu: Pickford, Henderson, Johnstone

Ba myugariro: Alexander-Arnold, Chilwell, Coady, James, Maguire, Mings, Shaw, Stones, Trippier, Walker

Abo hagati: Bellingham, Henderson, Mount, Phillips, Rice

Ba rutahizamu: Foden, Calvert-Lewin, Grealish, Kane, Rashford, Saka, Sancho, Sterling

Abasigaye:Aaron Ramsdale, Ben White, Ben Godfrey, James Ward-Prowse, Jesse Lingard, Ollie Watkins and Mason Greenwood.

Uko amatsinda muri Euro apanze naho bazakinira:

Group A (Rome/Baku): Turkey, Italy (hosts), Wales, Switzerland

Group B (Copenhagen/St Petersburg): Denmark (hosts), Finland, Belgium, Russia (hosts)

Group C (Amsterdam/Bucharest): Netherlands (hosts), Ukraine, Austria, North Macedonia

Group D (London/Glasgow): England (hosts), Croatia, Scotland (hosts), Czech Republic

Group E (Seville/St Petersburg): Spain (hosts), Sweden, Poland, Slovakia

Group F (Munich/Budapest): Hungary (hosts), Portugal (holders), France, Germany (hosts)



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubwongereza-bwashyize-hanze-ikipe-buzakoresha-mu-mikino-ya-euro-yari-itegerejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)