UK : Minisitiri w'Ubuzima wasomaniye muri Minisiteri yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hancock yandikiye Minisitiri w'Intebe ibaruwa itanga ubwegure bwe, ashimangira ko yatengushye abaturage bemeye guhara byose muri ibi bice by'icyorezo.

Minisitiri w'Intebe, Boris Johnson, yatangaje ko yababajwe n'ubu bwegure.

Matt Hancock w'imyaka 42, yari yaragiye kuri uyu mwanya mu 2018, yahise asimburwa na Sajid Javid.

Ubwegure bwe buje nyuma yo kotswa igitutu n'abantu benshi bamusaba kuva ku nshingano ze, nyuma y'aho Ikinyamakuru The Sun gishyiriye hanze amafoto ye Hancock na Gina Coladangelo.

Ayo mafoto yafashwe na Camera yo mu nyubako Minisiteri y'Ubuzima ikoreramo ku wa 6 Gicurasi. Uwo basomanaga asanzwe ari umubyeyi ndetse na Hancock ni uko bimeze kuko bombi bafite abana batatu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/UK-Minisitiri-w-Ubuzima-wasomaniye-muri-Minisiteri-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)