Uko Ambasaderi Antoine Anfré yirukanwe muri Niger kubera ubwoba bwa Perezida Issoufou - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wazambye kubera amateka y’ibihugu byombi, agaragaza ko u Bufaransa bwabaniye cyane Leta ya Perezida Habyarimana wayoboye u Rwanda kugera mu 1994, Leta ye ikaba yari mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1991, ubwo umugambi wo gutegura Jenoside wari urimbanyije, Antoine Anfré yakoraga mu Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Icyo gihe, uyu mugabo wari ukiri muto, yagaragaje ko u Bufaransa bukwiye kwitondera imikoranire na Leta ya Habyarimana, kuko yarimo gukora ubwicanyi bwanaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bitewe n’uko abari muri Leta y’u Bufaransa bari bashyigikiye Perezida Habyarimana, babonye Antoine Anfré nk’umutwaro, biza kurangira bamwikijije, bamukura muri izo nshingano.

Si ibyo gusa kuko no mu 2015, uyu mugabo yahagaritswe mu nshingano ze nka Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger, nyuma y’uko Mahamadou Issoufou wari Perezida w’icyo gihugu amureze kuri Perezida François Hollande nawe wari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe.

Icyo Perezida Issoufou atishimiye kuri Antoine Anfré, ni uburyo uyu mugabo yatumiraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, no gusaba ko amatora ya Perezida yo mu 2016 akwiriye kuba mu mucyo ku buryo Perezida Hollande yanze kurakaza Issoufou nubwo mu by’ukuri nta kibazo kidasanzwe cyari gihari.

Anfré niwe ambasaderi w’u Bufaransa wakuwe ku mirimo ye muri Niger atamaze imyaka itatu nkuko byajyaga bigenda ku bandi.

Ambasaderi Antoine Anfré w’imyaka 58, azaba afite icyicaro i Kigali mu Rwanda, aho byitezwe ko azakoresha ubunararibonye afite ku Mugabane wa Afurika mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi nyuma,wahinduye washimangiwe n’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda kuwa 27 Gicurasi uyu mwaka.

Ambasaderi Antoine Anfré azahagararira u Bufaransa mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)