Uyu mugore wo muri Espagne witwa Maria Paz Fuentes Fernandez, akoze ikintu kitarakorwana n'uwari we wese mbere yo gupfa aho yabanje gukora urutonde rw'abantu bagomba kumushyingura batarimo umuryango we kuko ngo akiriho batigeze bamwitaho akiri muzima.
Maria Paz Fuentes Fernandez yapfuye kuwa 02 Kamena uyu mwaka ariko mbere y'uko apfa yari yabujije umuryango we kutazahirahira bajya ku gituro cye ngo bagiye kumushyingura ahubwo yikorera lisiti y'abantu b'inshuti ze bagomba kumuherekeza mu mahoro.
Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yakoze agashya ashyira itangazo mu kinyamakuru ko ry'urutonde rw'abagomba kumushyingura.
Yagize ati 'Kubera ko umuryango wanjye utari uwo mu maraso igihe kinini,ndashaka gutangaza ko abantu banditswe hasi aribo bagomba kunshingura yaba kumperekeza ku rusengero no ku gituro.Abataritaye ku buzima bwanjye ndifuza ko bakomeza kuba kure yanjye nkuko byari bimeze mbere.'
Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yatangaje amazina y'abantu 15 bagombaga kumushyingura.
Iri tangazo uyu nyakwigendera yarisohoye mu kinyamakuru cyitwa El Progreso de Lugo, muri Galice,hanyuma ryamamara hose.
Benshi babinyujije kuri Twitter bavuze ko uyu mugore yakoze ibikwiriye kuko hari abantu bagira uburyarya bwinshi mu buzima bw'umuntu hanyuma bakihisha mu rupfu rwe.
Source : https://yegob.rw/umugore-wari-ugiye-gupfa-yakoze-ikintu-kitarakorwa-nundi-uwari-we-wese/