Umuhanuzi T.B Joshua yitabye Imana! Menya amateka yaranze iyi ntwari yo kwizera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugabutumwa akaba n'umuhanunuzi wo muri Nigeria, Pasiteri Temitope Balogun Joshua wamenyekanye nka T. B. Joshua, washinze urusengero Synagogue Church of All Nations (SCOAN) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 57 yamenyekanye cyane bitewe n'inyigisho yagiye atanga ahantu hatandukanye cyane kuri televiziyo, ndetse yamamaye mu gukora ibitangaza byo gusengera abarwayi hirya no hino.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko urupfu rw'uyu mugabo rwamenyekanye kuri iki Cyumweru, bikaba byemejwe n'urusengero rwe. Bavuze ko umurimo w'Imana yakoze utazibagirana.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyishe uyu mugabo, gusa umwe mu bagize umuryango we yabwiye Peoples Gazette ko T.B Joshua yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, umurambo we ukaba wajyanywe mu buruhukiro ngo basuzume icyamwishe.

Urupfu rwe rwatunguranye cyane kuko rwatangiye kuvugwa nyuma y'uko yari amaze gutanga inyigisho kuri televiziyo ye ya Emmanuel TV.

Ibyo wamenya kuri T.B. Joshua

Temitope Balogun Joshua, yavutse tariki ya 12 Kamena mu 1963, avukira muri Nigeria muri Leta ya Ondo, abyarwa na Folarin Balogun washakanye na Kolawole Balogun.

Uyu mugabo yavutse mu buryo budasanzwe kuko amakuru avuga ko yavukiye amezi 15. Yakuze ari umwana ukunda gusenga cyane kuko yabitojwe na nyina ndetse aza gukurikira umuhamagaro we, ubwo yari mu mashuri yisumbuye aho yigishaga Bibiliya.

Mu 1987 yashatse gukomeza umuhamagaro we ndetse no kurushaho kwegerana n'Imana amara iminsi 40 mu masengesho, ayavuyemo nibwo yatangije urusengero rwe rwa Synagogue Church of All Nations (SCOAN).

Uru rusengero rwatangiye rufite abayoboke umunani kuri ubu rukaba rusengeramo abasaga ibihumbi 15 buri cyumweru. Yagiye yagura itorero rye kuko rifite amashami muri Ghana, mu Bwongereza no muri Afurika y'Epfo.

T.B Joshua yashakanye na Evelyne Joshua babyarana abana babiri b'abakobwa Serah Joshuana na Promise Joshua.

Uyu muvugabutumwa yamenyekanye mu bikorwa bitandukanye byo gusengera abarwayi aho yari azwiho gukiza indwara zidakira nka Sida, Kanseri n'izindi.

Uyu mugabo kandi yari umwanditsi w'ibitabo akaba yaramenyekanye cyane mucyo yise The Wisdom to Breakthrough.

Ni umwe mu bihayimana b'abaherwe ku mugabane wa Afurika dore ko mu 2011 yasohotse ku rutonde rw'abaherwe, ayo yabarirwaga hagati ya miliyoni 10 z'amadolari na miliyoni 15 z'amadolari.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umuhanuzi-T-B-Joshua-yitabye-Imana-Menya-amateka-yaranze-iyi-ntwari-yo-kwizera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)