Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme ukora umuziki cyane wibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bwibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanibanda cyane ku butwari bw'inkotanyi zahagaritse iyo Jenoside yagize ibyago byo gupfusha umubyeyi we.

Bonhomme yagize ibyago byo gupfusha papa we ku munsi w'ejo kuwa gatatu akaba ayarazize uburwayi yari amaranye igihe kirenga umwaka wose.

Nkuko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko umubyeyi we hari amaze igihe kirekire arwaye.

Bonhomme yagize ati 'Muzehe yari amaze igihe arwaye, twagerageje kumuvuriza mu bitaro bya King Faisal, nyuma y'igihe bamwitaho baje kumureka arataha, icyakora muganga atubwira ko uko azajya afatwa tuzajya tumusubizayo. Ejo bundi rero nibwo yafashwe mu kumujyana kwa muganga yitaba Imana tutaragerayo.'

Claudien Twagiramungu umubyeyi wa Bonhomme, yamenyekanye cyane mu karere ka Ruhango ko mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda aho ari umwe mubateje imbere uburezi bwo mu murenge wa Mbuye mu gihe cy'imyaka 30 irenga yahabaye.

Yigishije iyo myaka yose ku kigo cy'amashuri abanza cya Kabuga mu Murenge wa Mbuye, anakibera umuyobozi.

Ni umubyeyi wafashije mu kongera gutangiza amashuri yari yarazahaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko Twagiramungu azaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yitabye Imana asize umukecuru bashakanye n'abana batatu barimo Bonhomme na bashiki be babiri.

The post Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-bonhomme-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi-umubyara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-bonhomme-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi-umubyara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)